Rishi Kapoor wamamaye muri filime z’igihinde yitabye Imana

Rishi Kapoor wamamaye muri filime zo mu Buhindi yitabye Imana ku myaka 67 azize kanseri.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020, umuryango we wasohoye itangazo, wemeza ko yashizemo umwuka saa mbili n’iminota 45 za mu gitondo aho yari arwariye mu bitaro biri mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

Rishi Kapoor yishwe na kanseri yo mu maraso yari amaranye imyaka ibiri, aho yivurije mu bitaro bitandukanye bikomeye ku Isi.

Kapoor akomoka mu muryango uvukamo abakinnyi bakomeye ba filime mu Buhinde. Se, Raj Kapoor, yari umwe mu batunganya filime bakomeye muri iki gihugu.

Uyu abayaye umukinnyi wa filime ukomeye mu Buhinde witabye Imana nyuma ya Irrfan Khan na we wishwe na kanseri ku wa gatatu.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ari mu bantu benshi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Rishi Kapoor wagereranywaga nk’inzu y’impano.

Kapoor asize umugore we witwa Neetu Kapoor banakinanye muri filime zigera kuri 12 mbere y’uko bakora ubukwe. Bari bafitanye abana babiri umuhungu witwa Ranbir n’umukobwa witwa Riddhima.

Nyakwigendera yasubiye mu Mujyi wa Mumbai muri Nzeri 2019 nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari amaze yivuriza muri New York.

Umuryango we wasabye abantu kwihangana bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cyo kumuherekeza. Bongeyeho yasize asabye ko abakunzi be bamwibuka baseka aho kurira.

Kapoor yakinnye muri filime zirenga 100 nyuma y’uko se amwinjije muri uyu mwuga mu 1970, akagaragara mu yitwa Mera Naam Joker.

Yakomeje kugenda akina muri filime kandi zigakundwa nka Bobby, Chandni, Prem Ro n’izindi.

Rishi Kapoor yitabye Imana azize kanseri yo mu maraso

Share