Rayvanny agiye gutangiza label ye

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko Rayvanny asanzwe afasha biciye muri Wasafi nawe agiye gushinga inzu ye y’umuziki n’ubwo bitavuze ko batandukanye.

Wasafi WCB ni inzu y’umuziki yashinzwe n’umuhanzi Diamond Platunmz ikaba inafasha abandi bahanzi bo muri Tanzania.

Rayvanny ni we umuze igihe kinini muri Wasafi, ndetse yanamufashije kuba icyamamare muri Tanzania no ku mugabane w’Afurika muri rusange.

Mu kiganiro aherutse kugirana Radio ya Wasafi, Diamond Platnumz yatangaje ko mugenzi we Rayvanny nawe agiye gushinga studio ye n’inzu ifasha abahanzi.

Ati “Vuba aha Rayvanny arafungura label ye nahoze ndeba studio ye naramuka ayerekanye izaba ari iya mbere mu gihugu cyose.”

Diamond Platnumz yongeye ko ibi bidasobanuye ko Rayvanny agiye kuva muri Wasafi, ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

Umwaka ushize umuhanzi Harmonize yikuye muri Wasafi ajya gushing inzu ye y’umuziki yise Konde Music Worldwide atangira gufasha abahanzi barimo uwitwa Ibrah na Country Wizz.

Rayvanny agiye gutangiza studio ye

Share