Producer Li John yasohoye indirimbo ye ya mbere-VIDEO

Li John usanzwe atunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye nawe yinjiye mu ruhando rw’abahanzi ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Imbunda.

Iyi ndirimbo iri mu njyana y’Amapiano igezweho cyane muri iyi minsi yakorewe muri Story Kast Records ari naho Li John asanzwe akorera.

Ni yo ndirimbo ya mbere ashyize hanze nk’umuhanzi ku giti cye nubwo hari iz’abandi yagiye aririmbamo.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE Li John yavuze ko ibyo kuririmba yabikunze kuva akiri umwana ndetse ko ari nabyo byatumye yinjira mu byo gutunganya indirimbo z’abandi.

Ati “Mbere y’uko ntangira production naririmbaga muri korali nyuma ntangira kuririmba rap. Indirimbo nahereyeho yariya rap gusa sinayisohoye kuko numvaga  yari hasi bimpa umuhate wo kwinjira muri production kubwo kubikunda ndetse no kujya nkora indirimbo zanjye.”

Indirimbo ya mbere Li John yaririmbyemo ikajya hanze ni iyitwa “Uramfite” yakoranye na nyakwigendera Jay Polly.

Ati “Jay Polly niwe wambwiye rimwe turi muri studio ashaka umuntu umushyiriramo inyikirizo ndirimbye akantu arambwirango uziko wabikora bihera aho.”

Li John aherutse kuririmba mu ndirimbo ikunzwe yitwa Kamwe yahuriyeho abahanzi batandukanye bo mu Rwanda. Ni nawe wayikoze.

Haba kuririmba cyangwa se gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi ngo nta na kimwe kizabangamira ikindi.

Kuri ubu agiye kwita ku bijyanye no kunonosora indirimbo (mastering & Mixing) dore ko aherutse kurangiza kubyiga.

Share