Producer Jay P n’umuhanzikazi Alice Tonny bizihije umwaka bamaze bakoze ubukwe

Gatsinda Jean Paul wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda n’umugore Umutoni Alice uzwi mu ndirimbo zo kuramya Imana barizihiza umwaka umwe bamaze bahanye isezerano ryo kubana akaramata.

Hari tariki 19 Ukwakira 2019, ubwo Producer Jay P n’umuhanzikazi Alice Big Tony bambikanaga impeta y’urudashira mu muhango wabere kuri Classic Hotel ku Kicukiro.

Uyu munsi w’amateka kuri aba banyamuziki b’abahanga wabanjirijwe no gusaba no gukwa byabaye tariki 12 Ukwakira no gusezerana imbere y’amategeko byabaye tariki 19 Nzeri 2019.

Umwaka urashize bashinze urugo rwabo, bose babayeho mu munezero bifuje kuva kera. Ibyishimo ni byose! Jay P yanditse ubutumwa  kuri Instagram agaragaza uburyo yanyuzwe.

Ati “ Iyo hataba urukundo rwawe n’ubwitange ntihari kubaho urugo rwanjye. Utuma ngukunda buri munsi. Isabukuru nziza!”

Alice Tonny nawe yashyimye Imana itumye bizihiza isabukuru ya mbere nk’umugabo n’umugore.

Jay P yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda kuva mu myaka isaga 20 ishize. Ni we wakoze inyinshi mu za Rafiki, Miss Jojo, KGB n’abandi benshi.

Umugore Alice Tonny nawe yamenyeakanye cyane mu ndirimbo yitwa Rafiki ubu ahugiye mu bijyanye no kwambika abakobwa n’abagore cyane cyane ababyibushye.

Producer Jay P na Alice bamaze umwaka umwe bambikanye impeta
Alice yaririmbiye umugabo we ubwo bakoraga ubukwe
Jay P nawe yaramucurangiye

Share