Perezida Kagame yagaragaye mu gitaramo cyo kuri interineti cyasusurukijwe n’ibyamamare byo muri Afurika-VIDEO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakomeye batanze ubutumwa mu gitaramo cyo kwihiza umunsi w’ukwibohora kwa Afurika cyabereye kuri interineti.

Iki gitaramo cyiswe “Africa Day Benefit Concert” cyateguwe ku bufatanye bwa ViacomCBS Networks Africa na YouTube mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ukwibohora kw’Afurika ariko hanakusanywa inkunga yo gushakwa ibiribwa bigenewe abagizweho ingaruka n’icyorezo COVID-19.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020,  cyaberebwe n’abantu benshi cyane dore ko imibare ya YouTube yo muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri igaragaza ko byibuze abasaga ibihumbi 300 batereyeho ijisho.

Abahanzi bakomeye hafi ya bose bo muri Afurika nka Diamond Platnumz, Tiwa Savage, Angelique Kidjo, Burna Boy, Bebe Cool, Davido, Nasty C n’abandi baririmbiye abakunzi bari mu ngo zabo, gusa ni amashusho yari yarafashwe mbere.

Diamond Platnumz yaririmbye indirimbo ye “Jeje” azenguruka inzu ye yerekana ibice bitandukanye biyigize.

Uretse abaririmbyi bagaragaye muri iki gitaramo, hari abandi bahanzi batandukanye bagaragayemo bagenda batanga ubutumwa nka Falz, Fat Joe, Ludacris,  French Montana, Sean Paul, Yvonne Chaka Chaka n’abandi.

Perezida wa Repubulika w’Afurika y’Epfo, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Cyril Ramaphosa ni we wavuze ijambo ritangiza iki gitaramo ashimira byimazeyo abagiteguye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nawe yagaragaye muri iki gitaramo asaba abanyafurika bose gushyigikirana kuko ari cyo kizatuma batsinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Umunsi w’Afurika uvuze ubumwe bufite intego n’umurage w’umugabane wacu n’abanyafurika aho bari hose. umuti w’icyorezo ni ugushyigikirana. Buri gikorwa cy’ubufatanye gica intege virusi. Mukwiye kwerekana ikinyuranyo mufasha imiryango iri gukora akazi gakomeye ku mu mugabane wacu no ku Isi yose muri rusange.”

Iki gitaramo ni kimwe mu bindi byinshi byagiye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’uko abantu batabasha guhura kubera icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yatanze ubutumwa mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Afurika

Share