Patient Bizimana yavuze ku gusubukura ubukwe bwe n’ibyo kujya gutura muri Amerika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2021 ugomba kumusiga akoze ubukwe nyuma yo kubusubika bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Muri Nyakanga 2020 nibwo umuhanzi Patient Bizimana yiteguraga gukora ubukwe n’umukunzi we ariko baza kubusubika bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bateganyaga kongera kubusubukura mu mpera z’umwaka ariko ubwiyongere bw’ubwandu bw’iki cyorezo bwatumye hongera gukazwa ingamba zo kwirinda ubukwe burahagarikwa.

Mu kiganiro Breakfast With The Stars kuri KISS FM Patient Bizimana yavuze ko noneho byanze bikunze agomba gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2020 n’ubwo atavuze amatariki.

Ati “Ubukwe bwagombaga kuba umwaka ushize ntibwaba ku bw’ikibazo cya COVID-19 ntibyakunda ariko uko byagenda kose uyu mwaka ndifuza kubirangiza. COVID-19 yashira itashira ibintu bigoma kuva mu nzira.”

Abajijwe niba azajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika dore ko ari naho umukunzi we asanzwe atuye, Patient Bizimana yanze kubyemeza cyangwa ngo abihakane.

Ati “Ubukwe buzabera aha kuko ntabwo nakorera ubukwe ahandi hantu, hano niho nakuriye, ni mu gihugu cyanjye, niho abavandimwe bari, ibindi tuzareba aho ubuzima bizatwerekeza.”

Guhitamo ntibyari byoroshye

Abantu benshi bamenye umukunzi wa Patient Bizimana baramaze gusezerana imbere y’amategeko n’imyiteguro y’ubukwe irimbanyije.

Nubwo ari uyu wamenyekanye birashoboka ko mbere ye hari n’abandi bakundanye cyangwa se hari n’abandi bifuzaga ko bakundana.

Abajijwe ko umukunzi we yarushije abandi kugira ngo amuhitemo, yavuze ko ibyo yifuzaga nk’umuntu yabonaga bidashoboka ahitamo kubyegurira Imana.

Ati “Ku myaka 25 hari ibyo nashakaga, ku myaka 28 mbonta ntabwo biri kuza, ku, 28 mbona nabwo ntabwo bisobanutse neza, bigeze kuri 30 ndavuga nti Mana umpe uwo ushaka.”

Mu kindi kiganiro yaherukaga gukora kuri KISS FM yavuze ko “Ikintu mfitiye amatsiko ni ukureba umuntu umwe ubuzima bwawe bwose. Mu gitondo ukamubona saa sita ukamubona, mugasangira byose mbese ukabana n’umuntu umwe ishusho imwe, ubuzima bwawe bwose musangira n’icyumba.”

Uyu mwaka ugomba gusiga Patient Bizimana akoze ubukwe
Gentille umukunzi wa Patient Bizimana

Share