Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana

Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembejwe n’uburwayi bwa COVID-19 yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyi nkuru yasakaye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021 ariko yashizemo umwaka saa tanu z’ijoro zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni ukuvuga mu rukerera rwo mu Rwanda.

Padiri Ubald Rugirangoga fashwe na COVID-19 mu Ukwakira 2020 ajyanwa mu bitaro ariko akomeza kuremba kugeza yitabye Imana.

Uyu mupadiri wanduriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yaragiye mu bikorwa by’ivugabutumwa, yari aherutse kugaragara mu mashusho yarazahajwe n’ubu burwayi yifuriza abakirisitu Noheli nziza n’umwaka mushya Muhire 2021.

Nyakwigendera Padiri Ubald wagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu kubera uruhare yagize mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge yamenyekanye ku bw’ingabire yari afite yo gusengera abantu bagakira indwara zitandukanye.

Share