Oscars2022: Willy Smith yakubise urushyi Chris Rock wari uyoboye ibirori

Umukinyi wa filime Willy Smith yakubise urushyi Chris Rock wari uyoboye ibirori byo gutanga  ibihembo Oscars nyuma yo gutera urwenya ku mugore we.

Ibi birori byo gushimira abakinnyi ba filime bahize abandi muri Hollywood byari bitanzwe ku nshuro ya 94.

Ubwo Chris Rock yari agiye gutangaza filime mbarankuru yahize izindi muri ibi bihembo byabanje gutera urwenya abari aho agaruka ku mugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith na we wari uhari.

Bitewe n’uko uyu mugore nta musatsi afite kubera uburwayi bwa alopecia yamugereranyije na Demi Moore wakinnye muri filime yitwa G.I Jane yo mu 1997, nawe ugaragara adafite umusatsi.

Chris Rock yavuze ko afite amatsiko yo kubona Jada Smith mu gice cya kabiri cy’iyi filime “G.I Jane II”.

Willy Smith yabanje guseka hadaciye akanya arahaguruka asanga Chris Rocky ku rubyiniro amukubita urushyi rwumutse ku itama ry’ibumuso abantu bose bagwa mu kantu.

Uyu mugabo yumvise yiyama Chris Rock amubwira ati “kura umugore wanjye mu kanwa kawe.”

Willy Smith waje gutsindira igihembo cya Oscar ku nshuro ya mbere mu ijambo yavuganye amarangamutima menshi n’amarira yaje gusaba imbabazi abategura ibi bihembo ariko ntayazisabye uwo yakubise.

Igihembo yahawe cy’umukinnyi wa filime mwiza agikesha gukina muri filime yitwa King Richard ishingiye kuri Richard Williams ubyara Serrena na Venus William bamamaye mu mukino wa Tenis.

Willy Smith yakubise Chris Rocky urushyi rwumutse
Ku nshuro ya mbere Willy Smith yegukanye igihembo cya Oscar
Umugore wa Willy SMith yagize uburwayi butuma apfuka umusatsi ni we watumye umugabo we akubita Chris Rocky

Share