Nyuma y’amasaha atanze nomero ya konti, Davido yinjije asaga miliyoni 300

Umuhanzi wo muri Nigerri Davido yahawe akayabo k’amafaranga n’abakunzi be nyuma yo gushyira nomero ze za konti kuri Twitter akabasaba kumwoherereza amafaranga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 umuhanzi Davido yasabye abakunzi be kumwoherereza amafaranga nk’uburyo bwo kumwereka bakunda ibihangano bye.

Davido uri usanzwe ari mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Afurika yahise atanga nomero ya konti iri muri Wema Bank.

Nyuma y’iminota 10 yahise atangaza ko yakiriye miliyoni 7 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (Naira) ni ukuvuga asaga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Davido yakomeje kugenda asangiza abamukurikira uko amafaranga yakomeje kwisuka kuri konti ye.

Ubwo aheruka kwerekana amafaranga yakiriye kuri konti ye hari hamaze kujyaho asaga miliyoni 142 z’Ama-Naira ni ukuvuga asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Atangira ubu bukangurambaga Davido yavuze ko yashakaga miliyoni 100 z’ama-Naira kugira ngo yishyure imodoka ye ya Rolls-Royce.

https://twitter.com/davido/status/1460943203830435843?s=20

MUVUNYI ARSENE

Share