Ntabwo nigeze mba “manager” wa Amalon- DJ Pius

DJ Pius yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa ko Amalon umwe mu bahanzi bafashwa na 1K Entertainment yaba yaramaze kubona umujyanama mushya.

Iyi nkuru yasakaye cyane kuri uyu wa Kabiri, aho byavugwaga ko Amalon yamaze kuva muri 1K Entertainment ya DJ Pius ku bwo kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Byavugwaga ko Amalon ari gufashwa n’uwitwa Omario ndetse ari nawe bagiye gukomeza mu rugendo rwe rw’umuziki.

DJ Pius yabwiye HOSE ko Amalon agifite amasezerano muri 1K Entertainment agomba kuzarangira mu Ugushyingo uyu mwaka.

Ati “ Amalon ari mu kampani yanjye dufitanye amasezerano y’imyaka itatu izarangira mu Ugushyingo. Ni uko bihagaze nta kundi.”

Ibyo kuba afite umuntu ushinzwe gucunga inyungu ze, DJ Pius yavuze ko ari ibintu bimaze umwaka urenga, gusa ibyo ntibimubuza kuba muri 1K.

Ati “ Amaze umwaka afite umujyanama. Njyewe n’ubundi ntabwo nigeze mba umujyanama wa Amalon. Muri 1K hari abashinzwe gucunga inyungu z’abahanzi nanjye ndimo.”

Amalon wari umaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo, ari kwitegura gushyira hanze iyitwa Tequilla, mu ifoto iyamamaza hagaragaraho ikirango cya 1K Entertainment ya DJ Pius.

DJ Pius avuga ko Amalon akiri muri 1K Entertainment

Share