Nta rungu! Ibitaramo byo kuri interineti bya gufasha kuryoherwana weekend

Muri ibi bihe ibitaramo bibera mu ruhame bitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abahanzi batandukanye bakomeje kugenda basusurutsa abakunzi babo bakoresheje ikoranabuhanga.

Kuva tariki 08 Werurwe 2020 nta muntu utuye mu Rwanda urongera gusohoka iwe mu rugo ajye mu gitaramo runaka.

Ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana ubuzima bw’abatuye Isi.

Ikoronabuhanga niryo riri kwifashishwa mu gususurutsa abakunzi b’umuziki bari mu ngo zabo. Ibitaramo bimaze kuba hifashishijwe ikoranabuhaga ni byinshi ndetse n’ibindi biracyaza.

Guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza ku cyumweru abatandukanye bazagenda batarama biciye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram na Facebook.

Icya mbere kiraba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu guhera saa moya z’umugoroba aho umuhanzikazi Alyn Sano wageze muri ½ cy’irushanwa rya The Voice Afrique, aza kuririmbira abakunzi be biciye kuri shene ya YouTube yitwa CP Studios.

Uyu mukobwa azwiho kugira ubuhanga buhanitse mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere [live].

Ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, hazaba igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya Igor Mabano yitwa “Urakunzwe”. Iki gitaramo kizaca kuri shene ya YouTube yitwa MK1 TV.

Igor Mabano azafashwa n’abahanzi bandi bo muri Kina Music ari bo Butera Knowless ndetse na Nel Ngabo.

Kuri uyu munsi kandi DJ Jullz afatanyije na DJ Marnaud ndetse na DJ June, bazamara amasaha 15 bacurangira abakunzi babo biciye kuri Instagram.

Bazahera saa cyenda z’igicamunsi ku wa Gatandatu bageze saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku cyumweru.

Ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 kandi hari igitaramo cy’imbaturamugabo kizahuriramo abahanzi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika.

Cyateguwe na One Africa Global basanzwe bategura iserukiramuco rya One Africa Music Festival ribera mu mijyi itandukanye na New York, Dubai n’ahandi.

Uretse umunyarwanda The Ben, kizagaragaramo Mr Flavour, Tiwa Savage, 2Baba, Ykee Benda, Davido, Sarkodie, Davido, Mayorkun n’abandi benshi.

Share