Nsengiyumva [Igisupusupu] yakoresheje abakinnyi ba filime mu mashusho y’indirimbo ye “Isubireho”

Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yashyize amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Isubireho” igaragaramo abantu batandukanye bazwi muri sinema nyarwanda.

“Isubireho” ni indirimbo yakozwe na Jay P mu gihe amashusho yakozwe na Fayzo. Yumvikanamo inkuru y’umukobwa witwa Mukamana wananiye ababyeyi be akajya mu bagabo gushaka amafaranga.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abantu batandukanye bifashishijwe mu gukina iyi nkuru, basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda barimo Ndimbati, Mama Nick ukina muri City Maid, Junior umenyerewe mu gusobanura filime n’abandi.

Muri iyi ndirimbo kandi hagaragaramo ababyinnyi bo mu itorero Intayoberana rizwi mu kubyina indirimbo gakondo.

Nsengiyumva Francois agaragara mu isura abantu batari bamumenyereyeho. Umusatsi yawusize tenture n’imyambarire y’abasore.

Mu minsi ishize amafoto agaragaza Nsengiyumva mu isura nshya yagiye hanze, maze avugisha benshi.

“Isubireho” igiye hanze nyuma y’igihe abakunzi b’umuziki wa Nsengiyumva bamushyira ku gitutu, ndetse bamwe bagahamya ko ‘yazimye’, bagereranyije n’umuvudoko yakoreragaho mu mwaka wa 2019 ari nabwo yinjiraga mu muziki nk’umwuga.

Nsengiyumva Francois wari umaze iminsi atagaragara yagarutse

Share