Nsengiyuma ‘Igisupusupu’ yasubiye ibwana mu isura nshya-AMAFOTO

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupuspu yagaragaye mu isura atamenyereweho aho yarimbishijwe imyambaro y’abasore bakiri bato.

Mu mwaka wa 2019 nibwo abantu batangiye kubona Nsengiyumva Francois mu bitaramo bitaramo bitandukanye no mu mashusho y’indirimbo ze.

Uyu mugabo ukomoka Rwagitima mu Karere ka Gatsibo, abashinzwe gukurikirana inyungu ze, bakoreshaga uko bashoboye bakamurimbisha neza ariko bikagaragara ko imyambarire ye ijyanye n’imyaka ye.

Nsengiyumva wari ugiye kumara amezi ane atagaragara mu itangazamakuru n’ahandi mu ruhame, yongeye kugaragara ariko aza mu isura idasanzwe.

Ku myaka ye 42, Igisupusupu ubu arasa n’umusore w’imyaka 25 cyangwa munsi yayo.

Mu mafato yagiye hanze agaragaza Nsengiyumva Francois mu mutwe we umusatsi wahinduriwe ibara [bashyizemo tenture], yambaye amaherana ku matwi, inigi mu ijosi n’impeta ku ntoki abakunda kurimba bita ikirombe.

Uretse iyi mirimbo, hari amafoto agaragaramo yambaye, isarubeti n’agapira k’amaboko, ubundi byambarwa n’abakiri bato.

Hari ahandi agaragara yambaye, isengeri afite n’umupira mu ntoki mbese asa n’umukinnyi wa Basketball.

Mu kiganiro kigufi HOSE! Yagiranye n’umukozi muri label ya BossPapa Nsengiyumva abarizwamo, yavuze ko bamurimbishije gutya kugira ngo arusheho kugaragara neza nk’umuhanzi.

Nsengiyumva ari hafi gushyira hanze yise “Isubireho” ishobora kongera kumusubiza igikundiro cyari kiri kugenda kigabanuka.

Nsengiyumva yarimbishijwe nk’umusore

Share