Nimwiza Meghan yagizwe umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda

Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, yahawe akazi ko kuba  umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda.

Hashize amezi atatu, Nimwiza Meghan wari umaze umwaka ari Nyampinga w’u Rwanda 2019, ahaye ikamba Nishimwe Naomie watsinze mu irushanwa ry’umwaka wa 2020.

Uyu mukobwa nta bindi bikorwa bijyanye na Miss Rwanda yongeye kugaragaramo ariko yakomeje gukorana bya hafi n’abategura iri rushanwa.

Kuri uyu Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, biciye mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa batangaje ko Nimwiza Meghan yahawe inshingano zo kuba umuvugizi wabo ndetse akaba n’anashinzwe ibijyanye n’itumanaho.

Itangazo rigira riti “Twishimiye kubatangiriza umuyobozi wacu mushya ushinzwe itumanaho, Nimwiza Meghan, azaba kandi ari n’umuvugizi wacu. Turamwifuriza ishya n’ihirwe.”

Nimwiza Meghan ahawe akazi mu irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma ya Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ushinzwe ibijyanye n’abaterankunga na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ushinzwe guhuza ibikorwa.

Mutesi Jolly nawe wabaye Miss Rwanda 2016 akorana bya hafi na Rwanda Inspiration Back Up dore ko amaze imyaka ibiri ari mu kanama nkempurampaka k’iri rushanwa.

Iyi myanya aba bakobwa bagenda bahabwa muri iri rushanwa ni mishya kuko mbere nta yabagaho.

Miss Nimwiza Meghan yahawe inshingano zo kuvugira irushanwa rya Miss Rwanda

Share