Ni nde uzakijyana? Abahataniye ibihembo bya KISS Summer Awards2020 bose bamenyekanye

Umunsi wa Mbere w’iki cyumweru wasize hamenyekanye urutonde rw’abahanzi n’indirimbo ziri guhatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020 biye gutangwa ku nshuro ya gatatu.

Ibyiciro byose byagiye bitangarizwa mu  biganiro bica kuri KISS FM kuva mu gitondo kugera ku mugoroba.

Mu kiganiro cya The Breakfast gikorwa na Sandrine Isheja Butera na Arthur Nkusi, hatangajwe indirimbo zihatanira igihembo cy’iyahize izindi mu mpeshyi.

Izo ni Igare ya Mico The Best, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Saa Moya ya Bruce Melodie, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie na Do Me ya Marina na Queen Cha.

Mu Kiganiro cya Middays gikorwa na Antoinette Niyongira hatangajwe abahanzi bashya bigaragagaje mu mpeshyi ari bo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, B-Threy, Kevin Kade, na Calvin Mbanda.

Muri Drive na Austin hatangajwe icyiciro cy’abahanzi bakoze neza mu gihe cy’impeshyi aho cyajemo The Ben, King James, Nel Ngabo, Bruce Melodie na Platini.

Cyuzuzo na Keza muri Girls Talk nibo batangaje icyiciro cya nyuma cy’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi. Abahatanye ni Element ukorera muri Country Records, Knoxbeat ukorera muri Monster Records, Madebeats, na Ishimwe Clement ukorera muri Kina Music.

Ibihembo bya KISS Summer Awards  2020 biri guterwa inkunga n’uruganda rwenga ibiyobwa rwa SKOL. Biteganyijwe ko abatsinze bazatangazwa tariki 13 Nzeri 2020.

Share