Ni iki cyihishe inyuma y’isenyuka amatsinda y’umuziki yo mu Rwanda

Mu myaka 15 ishize umuziki wo mu Rwanda wagaragaragamo amatsinda atandukanye y’abahanzi ndetse yari afite imbaga n’abakunzi batari bake.

Amatsinda nka KGB, Just Family, Urban Boys, Dream Boys, Charly & Nina, TNP, TBB, The Brothers, Tough Gangz n’andi menshi yashimishije abanyarwanda, indirimbo zirabyinwa ivumbi riratumuka.

Kuri ubu aba bose ikibuga cy’umuziki bakivuye, bamwe mu bahoze muri aya matsinda bayobotse iyo gukora ku giti cyabo birakunda, abandi biranga.

Kugeza ubu ntiwavuga ko hari itsinda ry’abanyamuziki riri mu Rwanda rishinze imizi uretse bake bari kurwana no kwemeza abafana.

Icyasenye Dream Boys si cyo cyasenye Just Family, ariko hari ibibazo rusange amatsinda ahuriyeho byagiye binaganisha ku isenyuka ryayo.

HOSE yaganiriye na Muyoboke Alex wabaye umujyanama wa Urban Boys, Dream Boys, na Charly na Nina atubwira ibibazo amatsinda yo mu Rwanda yahuye nabyo.

Igenamigambi ridahamye.

Uyu mugabo umenyerewe mu gucunga inyungu z’abahanzi avuga ko abahanzi baririmbira mu matsinda akenshi baba batangira badafite igenamigambi rihamye.

Ati “ Ntibakora igenamigambi bavuge ngo nituramuka tuzamutse tuzashora gute? Bikarangira batangiye gushwana itsinda rigasenyuka.”

Gushaka kumera nk’abaririmba ku giti cyabo

Muyoboke Alex avuga ko ikosa abahanzi baririmbira mu matsinda bakunze kugwamo, ari uko iyo bamaze kwamamara bashaka kubaho nk’abahanzi baririmba ku giti cyabo nyamara ubushobozi atari bumwe.

Ati “Batangira neza ariko iyo bamaze gusa nk’aho bamenyekanye niho ibibazo bitangira kuvukira kuko buri umwe aba yumva ashaka kumera nk’umuhanzi runaka wikorera ku giti cye, agashaka gutunga imodoka nk’iye agashaka gusa nka we kandi bari buze kugabana amafaranga ari batatu, bikabatera umutima wo gushaka kwikorana.”

Nko mu irushanwa rya PGGSS abahanzi baririmba ku giti cyabo n’abo mu matsinda bahembwaga amafaranga angana kandi bose bakeneye kugaragara neza ku rubyiniro.

Muyoboke Alex avuga ko iyi ari nayo mpamvu yatumye itsinda rya Charly na Nina rititabira iri rushanwa.

Guhangana hagati yabo

Irindi kosa bamwe mu bahanzi bagize amatsinda bakunze kugwamo, ni uko hari igihe umwe muri bo atangira kumva ko ari we ugize abandi bigatuma batangira guhangana ubwabo.

Ati “Iyo bazamuka bagenda bakundwa hari ubwo ujya kumva bavuga bati ‘uyu arabizi uyu ntabizi’ iyo utangiye kuvuga ko ubizi abandi ukabona ntibavugwa birapfa.

Muyoboke Alex asaba abahanzi bakorera mu matsinda kwirinda kuzagwa mu makosa nk’ayo abababanjirije bakoze.

Share