“Ni bo banyibye”- Iyzo yasobanuye iby’indirimbo Amalon amushinja kwiba

 Umuhanzi Amalon yaraye ashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Moni” yaherekejwe n’inkuru zivuga ko iyi ndirimbo yari imaze iminsi yibwe igahabwa undi muhanzi ukizamuka witwa Cris Clae.

Iyi ndirimbo yabanjwe gusohorwa na Cris Clae tariki 05 Ukwakira 2020 bigaragara ko yakozwe na Iyzo, mu gihe iya Amalon bigaragara ko yakozwe na Madebeat.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri zose zirasa 100% ikizitandukanya n’amajwi y’abahanzi baziririmbye.

Mu kiganiro HOSE! yagiranye na Iyzo yatubwiye ko umushinga w’iyi ndirimbo “Moni” watangiye mu 2018 ariko akaza gutandukana na Amalon iyi ndirimbo idasohotse.

Iyzo wakoze indirimbo “Yambi” yatumye Amalon amenyekana yavuze ko iyi ndirimbo yari iye akaba yari yayikoranye n’Amalon nk’umuhanzi yari arimo gufasha, gusa ngo ntiyagombaga kumwitirirwa. Yarayanditse, ayishakira injyana aranayitunganya.

Ati “Iyo ndirimbo yari igiye kumara imyaka ibiri. Yari iyanjye 100% na ba Zizou  ntuzi ko bagira indirimbo kandi bataririmba? Indirimbo wateye inkunga ukaba wayikora mu buryo itushyuwe kugira ngo ifashe uwo muhanzi iba ari iyawe. Ntabwo yari gusohoka yitiriwe Amalon.”

Iyzo yemera ko nyuma yo gutandukana na Amalon batarangije umushinga w’indirimbo bari batangije, yafashe icyemezo cyo kuyiha umuhanzi Cris Clae ari gufasha.

Ati “ Ikintu ntashaka ni ukuvuga ngo indirimbo yaribwe. Indirimbo ni njyewe wayitanze ahubwo bo baribye. Niba bavuga ngo yaribwe kuki batayisohoye irimo Iyzo bakaba barafashe indirimbo nakoze bakayiha Madebeat akayisasaho ibindi bintu yayicurangiyeho?”

N’ubwo yirinze kwerura ngo avuge icyo agiye gukora nyuma y’uko Amalon ashyize hanze indirimbo avuga ko ‘yamwibye’, Iyzo yemeza ko bitari burangirire aho.

Ati “ Bariya bibye indirimbo tubyemeranyeho. Ntabwo ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru ariko hari ibindi biganiro bizabaho kuko nta kuntu bakina indirimbo ebyiri zisa.”

Iyzo avuga ko mu gihe Amalon yaba amureze, yiteguye kwiregura kandi akerekana ibimenyetso byose.

Iyzo yemeza ko Amalon ari we wamwibye indirimbo
Amalon yasohoye indirimbo yari yarakoranye na Iyzo mu myaka ibiri ishize
Moni ya Amalon
Moni ya Cris Clae

Share