Nel Ngabo yasohoye indirimbo nshya yise “Agacupa”

Umuhanzi Rwangabo Nelson uzwi nka Nel Ngabo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Agacupa” avuga ku musore wakoreshejwe n’inzoga agatereta umukobwa bahuye bwa mbere.

Ishimwe Clement uyobora Kina Music ni we watunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Agacupa ni indirimbo yumvikanamo ubuhamya bw’umusore wasohokanye na bagenzi be akaza gukunda umukobwa ariko agashaka kumutereta agacupa kamaze kumugeramo.

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo umunyamakuru wa KISS FM Austin n’umuhanzikazi Angel Mutoni bifashishijwe mu gukina inkuru ivugwa mu ndirimbo.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma ya “Zoli” iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020.

Agacupa ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ya mbere ya Nel Ngabo “Ingabo” yamuritse tariki ya 04 Nyakanga 2020.

Share