Nel Ngabo agiye gusohora alubumu ya mbere yatuye abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu barimo na se

Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music yatangaje ko agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere yise “Ingabo” akaba yayituye abarwanye urugamba rwo kubohoza u Rwanda barimo na se.

Rwangabo Nelson uzwi nka Nel Ngabo azatangira gucuruza iyi alubumu ye ya mbere yise “Ingabo” ku mbuga za interineti guhera tariki 04 Nyakanga 2020.

Ni umunsi ufite agaciro gakomeye nu mateka y’abanyarwanda kuko ari bwo hizihizwa umunsi u Rwanda rwabohorerweho  n’ingabo zari iza RPA zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nel Ngabo yavuze ko impamvu yise alubumu ye iri zina, binafite aho bihuriye no gushimira ingabo zabohoye u Rwanda zirimo na se umubyara.

Ati “Ingabo isobanuye byinshi kuko ari yo yatangije urugamba rwanjye muri muzika. Nkaba narayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora igihugu kugira ngo tube ajo turi ubu, by’umwihariko umubyeyi wanjye (data) kuko ni umwe muri abo kandi akaba yaranashyigikiye impano kuva kera.”

Nel Ngabo yashimiye abamufashije barimo Kina Music yamurikiye impano ye abanyarwanda bakanayikunda.

Uyu musore w’imyaka 22 yinjiye muri Kina Music mu mwaka ushize wa 2019 atangirira ku ndirimbo yise “Why”, akurikizaho “Nzahinduka”, “Byakoroha”, “Ya Motema” yakoranye na Platini n’izindi.

Kuva yakwinjira mu kibuga cy’umuziki Nel Ngabo yagiye yigwizaho abakunzi bitewe n’ubuhanga bwumvikana mu ndirimbo ze ndetse benshi bagahamya ko nta kabuza ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda ruzaba rufite mu myaka iri imbere.

Iyi alubumu iriho indirimbo 13 izo abantu batari bumva harimo iyitwa “Ndaku” (blocka) yakoranye na Bull Dogg, “Nyereka Inzira”, “My Queen”, “Zoli”, “Low Key”, “Agacupa”, “Mukwakarindwi” na “My Baby”.

Ni umuhanzi wa kabiri wo muri Kina Music ugiye gushyira hanze alubumu nyuma ya Igor Mabano wasohoye iya mbere yise “Urakunzwe”.

Butera Knowless nawe aherutse gutangaza ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, ateganya kumurika alubumu ebyiri icyarimwe.

Nel Ngabo agiye kumurika alubumu ya mbere nyuma y’umwaka atangiye umuziki
Indirimbo 13 ni zo ziri kuri alubumu ya mbere ya Nel Ngabo

Share