Kuri iki Cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza akarasisi k’abasirikare bacurangaga indirimbo byumvikana nk’aho ari Intsinzi ya Mariya Yohana.
Iyi ndirimbo yacuranzwe tariki 5 Werurwe 2022 ubwo hizihizwa umunsi w’ubwingege bw’igihugu cya Ghana ku nshuro ya 25.
Benshi ntibashidikanyije kwemera ko iyi ndirimbo yacurangwaga ari “Intsinzi” yo mu Rwanda dore ko ubutumwa buyirimo n’umunsi wizihizwaga bifite aho bihuriye cyane.
Gusa byaje kumenyekana ko iyi ndirimbo yacurangwaga atari Intsinzi nk’uko bamwe babikekga ahubwo ni iyindi yitwa Linda yahimbwe n’umuhanzi witwa Samini.
Inyikirizo y’iyi ndirimbo ifite amanota asa neza 100% n’ay’indirimbo Intsiinzi ya Mariya Yohana.
Linda ya Samini yasohotse mu 2007 ndetse bigaragara ko yatumye akundwa cyane muri Ghana, iyo ucishije amaso mu bitekerezo byayitanzweho kuri YouTube.
Instinzi ya Mariya Yohana yahimbwe mu 1991 ubwo ingabo za RPA zari ziri ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yaje kuyisubiramo mu matora yo kwamamaza Perezida Kagame mu matora yo mu 2003.
Mu kiganiro Mariya Yohana yagiranye na HOSE yaavuze ko nawe yatunguwe no kubibona atazi uko yaba yarageze muri Ghana. Ati “Hari umuntu wakonyoherereje nabibonye birantungura ariko sinzi uko yahageze.”
Mariya Yohana yabwiye KISS FM ko yayikoze yiyumvamo ko abana b’abasore bajyaga ku rugamba bagomba gutsinda, abanyarwanda bakava mu buhungiro bari bamazemo imyaka.
Ati “Wabonaga abana bagenda bavuye mu mashuri yisumbuye n’abanza bagiye ku rugamba, urumva ko bari biyemeje ukareba nta watorotse ngo agaruke, noneho ndavuga nti abana bazatsinda”.
Muri 1991 hari abana banjye baguye ku rugamba nari nsigaranye n’umukobwa twararirimbanaga noneho ndamubwira nti reka duhimbe intsiinzi dushake ukuntu aba bana bazayimenye cyangwa n’abanyarwanda bazayumve.
Mariya Yohana yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbanye n’umwana we w’umukobwa bari barasigaranye ariko akaza kwitaba Imana bakimara guhunguka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uko umuhanzi Samini yaba yarumvise iyi ndirimbo akiyemeza gukoresha amanota yayo.
