Miss Supranational Rwanda 2019, Umunyana Shanitah agiye kubona umusimbura

Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 agiye kubona umusimbura uzatsinda iri rushanwa rizasozwa mu Ukuboza 2020.

Mu mwaka ushize wa 2019 nibwo hatowe Umunyana Shanitah nka Miss Supranational Rwanda ndetse  ahita ahabwa itike yo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku rwego rw’Isi.

Aho ibihe bigeze hakabaye harabonetse umusimbura wa Umunyana Shanitah ariko icyorezo cya COVID-19 cyaritambitse.

Abategura iri rushanwa bamaze gutangaza ko irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ndetse kwiyandikisha biratangira kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.

Nsengiyumva Alphonse ukuriye KS Ltd itegura iri rushanwa mu Rwanda yabwiye HOSE! ko iri rushanwa rikazorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru ku buryo uyu mwaka nta mwiherero uzabaho.

Ati “ Ibyinshi bizakorerwa kuri murandasi na porogaramu zo muri telephone tuzaba twakoze. Nta mwiherero uzaba. Ahakabaye umwiherero tuzashyiramo ibiganiro byo kuri televiziyo tugashyiramo ibiganiro mpaka.”

Umukobwa uzatsinda uyu mwaka azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizaba umwaka utaha n’ubwo hataramenyekana neza amatariki.

Ati “ Azahagararira u Rwanda mu 2021 ariko uko ku rwego mpuzamahanga bari kutwereka hashobora kubamo amarushanwa abiri kuko barateganya ko iryakagombye kuba mu 2020 rishobora kuba hagati ya Mata, Gicurasi na Kamena.”

Niharamuka habaye amarushanwa abiri mu mwaka umwe, mu Rwanda nabwo bazongera batore undi mukobwa uzahagararira igihugu muri uwo mwaka.

Umukobwa uzitabira iri rushanwa uyu mwaka ashaka guhagararira u Rwanda; asabwa kuba ari umunyarwandakazi, afite hagati y’imyaka 20 na 28, yarasoje amashuri yisumbuye afite kandi 1. 70m n’ibiro bitarenze 60 ndetse no kuba  nta bishushanyo afite ku mubiri we.

Umukobwa utsindira ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse agatangwaho n’andi asaga miliyoni eshatu amufasha kujya muri Poland ari naho habera irushanwa.

Umunyana Shanitah agiye kubona umusimbura

Share