Miss Rwanda 2021: Amatora yatangiye

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 hatangiye amatora yo kuri telephone no kuri interineti agamije azafasha abakobwa babiri kujya mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2021 batarushanwe.

Ku isaha ya saa sita z’amanywa nibwo abifuza gutora bafunguriwe urubuga haba ku rubuga rwa IGIHE no kuri SMS.

Amajwi yo ku butumwa bugufi niyo afite agaciro kanini [70%] mu gihe ayo kuri interineti afite 30%.

Abakobwa babiri bazaba bafite amajwi menshi kurusha abandi bazahita bemererwa kujya muri 20 bazajya mu mwiherero wa nyuma.

Abakobwa uko ari 37 bahawe nomero bagendeye uko amazina yabo akurikirana.

Biteganyijwe ko gutora bizarangira tariki 06 Werurwe 2021 ubwo hazaba hanatangazwa abakobwa 20 bazagera ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Share