Miss Nishimwe Naomie yasoje manda ye, asize nkuru ki?

Igicuku kinishye, bamwe batangiye kwijujuta, abandi baca umugara kubera ibitotsi, inkuru yaturutse i Rusororo ko Miss wa Vision [Miss Rwanda 2020] ari Nishimwe Naomie umukobwa wari uhagarariye umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Uyu muhango wari watangiye tariki 22 ariko wasojwe tariki 23 Gashyantare 2020 kuko abagize akanama nkempurampaka bamaze umwanya munini biherereye.

Nimwiza Meghan wari umaze umwaka yambaye ikamba rya Miss Rwanda, yatambutse yigegensereye mu ikanzu nini cyane iteye nk’uruziga yapimaga ibiro bitandatu, yimika uwari umaze kubitsindira.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku muryango wa Miss Naomie wari ubahesheje muri iri rushanwa rikurikirwa n’abanyarwanda benshi. Umunyabirori Shaddyboo we byaramurenze ararira byo kurira!

Ni umunsi wari utangiye urugendo rushya rw’uyu mwari w’imyaka 22. Imodoka nziza, amafaranga, kugenda amahanga, amahirwe anyuranye yari abyiteguye ariko ntiyari azi ko manda ye izaba iy’amarushywa.

Amahari yatangiye nyuma y’ukwezi

Tariki 17 Werurwe 2020, Nishimwe Naomie yaratunguranye ashyira hanze itangazo rivuga ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up [Abategura Miss Rwanda] mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ni ibintu bitari bisanzwe dore ko ba Nyampinga bamubanjirije kuva mu 2016 bose inyungu zabo zabaga zihagarariwe n’iki kigo ndetse nta n’uwatekerezaga ko Naomie yabipakurura.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda babonye ko Nishimwe Naomie atabashaka mu bikorwa bye, na bo bahise bamufungira umushahara w’ukwezi yari yemerewe ungana n’amafaranga ibihumbi 800 yagombaga gutangwa n’ikigo cya Africa Improved Food.

Kugeza kuri uyu munsi yasoje manda ye, kwitandukanya na Rwanda Inspiration Back Up byatumye ahomba agera kuri miliyoni 9 n’ibihumbi 600.

COVID-19 yaje kumusonga

Muri Werurwe kandi nibwo icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda, ibikorwa byose bihuza abantu benshi bitangira gufungwa.

Ibi byatumye adashyira mu bikorwa umushinga we wo gukura ubukangurambaga ku buzima bwo mutwe nk’uko yari yarabyiyemeje.

Gusa yabashije gukora ibindi bikorwa nko gufasha abagizweho ingaruka na gahunda ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, abaha amafunguro.

Ntazitabira irushanwa rya Miss World

Mu byo uwabaye Miss Rwanda aba yemerewe nk’igihembo haba hanarimo, guserukira igihugu mu irushanwa rya Miss World riba muri buri mpera z’umwaka.

Aya mahirwe nayo yamuciye mu myanya y’intoki kuko icyorezo cya COVID-19 cyatumye iri rushanwa ryari kubera muri Thailand risubikwa, kugeza n’ubu ntiharatangazwa igihe rizabera.

Miss Nishimwe Naomie yamaze gutakaza aya mahirwe burundu kuko hatangiye urugendo rwo rutora Nyampinga w’u Rwanda 2021 ari nawe uzitabira iri rushanwa nirisubukurwa.

Mu butumwa bugufi yanyujije kuri twitter Nishimwe Naomie yavuze ko “ ntewe ishema n’uko narwanye bikomeye n’uko nakuze nkanahinduka, kugira imbaraga no kuba intwari.”

Nubwo hari abasabaga ko Nishimwe Naomie yakongererwa umwaka kugira ngo abone uko ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, urugendo rwo gutora umusimbura rurakomeje, akazamenyekana tariki 20 Werurwe 2021.

Nishimwe Naomie asoje umwaka yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020

Share