Miss Naomie arashaka gushinga ikigo kivura ku buntu indwara zo mu mutwe

Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie afite umushinga wo gutangiza ikigo kivura ku buntu indwara zo mu mutwe mu rwego rwo gufasha abakeneye ubuvuzi ariko badafite ubushobozi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yatanze mu iserukiramuco ryiswe Hamwe Festival ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Iri serukiramuco ritegurwa na Kaminuza Mpuzamahanga ya Kaminuza ya Global Health Equity rifite intego yo gukoresha ubuhanzi mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, muri uyu mwaka rikaba ryaribanze ku buzima bwo mu mutwe.

Nishimwe Naomie ufite umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe yatanze ikiganiro ku wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, asobanura icyamuteye gutekereza kuri uyu mushinga.

“Mbere y’uko njya muri Miss Rwanda nakurikirwaga n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Hari abantu benshi banyandikiraga bambwira ibyo bari kunyuramo nkabagira inama zikabafasha. Ndavuga nti ‘nindamuka mbaye Miss Rwanda nzabasha kugera kuri benshi mbone n’abatera inkunga umushinga wanjye.”

Nishimwe Naomie yavuze ko bitewe n’uko ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bidakunze kuvugwaho cyane mu Rwanda, ngo ntiyari yizeye ko ashobora gutsinda.

“Nari mfite ubwoba kuko ni njye wa mbere wari uzanye uyu mushinga, abandi bazanaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi. Nari mfite ubwoba ko ntazatsinda.”

Uyu mwari wagowe no gushyira mu bikorwa umushinga we bitewe n’icyorezo cya COVID-19, yavuze ko afite umushinga wo kubaka ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kandi serivisi zigatangirwa ubuntu kuko aho ziboneka zihenze.

Ati “Icyo nasaba ni uko ikiguzi cy’ubuvuzi bwo mu mutwe kigabanywa kuko birahenze cyane. Ngarutse ku mushinga wanjye ndashaka gushinga ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kandi ku buntu kuko mbona kubona ubuvuzi bihenze.”

Asaba kwatura bakavuga ibibazo byo mu mutwe bafite, bagashaka ubufasha kuko ubuzima bwo mu mutwe ari nk’ubundi bwose.

Nishimwe Naomie arateganya gushinga ikigo kivurwa indwara zo mu mutwe

Share