Miss Muyango Claudine yahakanye iby’ubukwe bwe na Kimenyi Yves

Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yahakanye amakuru akomeje kuvugwa ko yaba agiye gukora ubukwe n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu, Yves Kimenyi.

Hashize iminsi bivugwa ko Kimenyi Yves na Muyango Claudine baba bari kwitegura gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2020.

Amakuru yaturukaga mu bantu ba hafi yavugaga ko impamvu nyamukuru Kimenyi Yves yemeye kujya mu ikipe ya Kiyovu Sports harimo no kuba baramwemereye kumuha amafaranga yo gukora ubukwe.

Byanavugwagwa kandi Muyango Claudine yaba anatwite inda ya Kimenyi Yves bamaze umwaka bakundana.

Uyu mukobwa yabwiye HOSE! ko nta gahunda yo gukora ubukwe afite vuba aha nk’uko biri kuvugwa.

Ati “Nta bukwe mfite, nta na gahunda ya bwo mfite vuba. Byari kunshimisha iyo buba buhari ariko nta bwo.”

Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye kwerura ko bakundana mu mwaka ushize muri Kanama. Kuva ubwo ntibasiba kwerekana amafoto ku mbuga nkoranyamabaga bagaragaza ko baryohewe.

Muyango Claudine ngo ntateganya ubukwe vuba na Kimenyi Yves

Share