Miss Mutesi Aurore yemeje ko yatandukanye n’umugabo we

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yemeje ko yamaze gutandukana n’umugabo we Mbabazi Egide nyuma y’iminsi bimaze bihwihwiswa.


Muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021 nibwo mu bitangazamakuru binyuranye havuzwe ko urukundo rwa Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide rwageze ku musozo.

Ibi byashingirwaga ku kuba nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram ndetse bamaze gusiba amafoto yabo bombi.
Aya makuru yakomeje kuba nk’ibihuha kugera kuri iki Cyumweru ubwo Mutesi Aurore yemereraga Ally Soudy ko urukundo rwe na Mbabazi Egide rwageze ku musozo.

Ati « Icyambere ntabwo ndi butange ibisobanuro byimbitse kuko numva ko atari ngombwa, ni ibintu bitureba uko turi babiri kandi ndumva ntavugaho byinshi ariko ukuri guhari twaratandukanye urugendo rwacu rwageze ku iherezo. »
Abajijwe icyabiteye yirinze kukivuga ahubwo atangaza ko azabikubira mu gitabo azandika, gusa ngo si ejo cyangwa ejo bundi.

Ati « Reka nzandike igitabo mbishyiremo byose nigisohoka nzababwira. »

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide bakoze ubukwe mu 2018 ariko no muri uwo mwaka byavuzwe ko batandukanye ariko nyuma barabinyomoza umubano wabo urakomeza

Mutesi Aurore n’umugabo we baratandukanye

Share