Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yafashe mu mugongo umuryango wa DJ Miller

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda yihanganishije umuryango wa DJ Miller n’umuryango w’abahanzi muri rusange nyuma y’uko yitabye Imana azize indwara ya stroke.

Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu mujyi wa Kigali.

Iyi nkuru yababaje benshi bakundaga ibikorwa bye, haba ibyo kuvanga imiziki no kuririmba dore ko nabyo yabikoraga.

Ibi bigaragarira mu butumwa bw’akababaro abantu batandukanye bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifite mu nshingano abahanzi, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, bagaragaje bifatanyije n’umuryango wa DJ Miller banawifuriza gukomera.

Ati “ Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yifatanyije n’Umuryango wa Nyakwigendera DJ Miller n’Umuryango mugari w’abahanzi, mu kababaro ko kubura umwe mu batezaga imbere uruganda rw’umuziki binyuze mu kuwuvangavanga. Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye muri ibi bihe bitoroshye.”

DJ Miller wabarizwaga mu itsinda rya Dream Team DJs, yitabye Imana afite imyaka 29. Yari afite umugore n’umwana w’uruhinja ufite amezi atanu.

Share