Mike Kayihura mu bahanzi bahatanira igihembo cya Prix RFI Decouverte

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mike Kayihura ari mu baririmbyi 10 batoranyijwe guhatanira igihembo cya Prix RFI Decouverte 2020.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI isanzwe itanga ibi bihembo yashyize ahagaragara urutonde ruriho abahanzi 10 barimo umunyarwanda Mike Kayihura.

Abandi ni D6bel, J Side B, Mamy Cruz, Manamba Kante, Moonaya, Ami Yerewolo, Nix Ozay, Shan’l na Young Ace Waye.

Uzatsinda iri rushanwa azatangazwa mu Ukuboza 2020 akazahembwa amayero ibihumbi 10 no gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

mu mwaka ushize wa 2019 Umuhanzi Social Mula yari mu bahanzi 10 batoranyijwe guhatana ariko ntiyabashije gutsinda.

Burabyo Yvan ( Yvan Buravan) ni we munyarwanda rukumbi wabashije kwegukana iki gihembo mu 2018.

Mike Kayihura ni umwe mu banyempano mu muziki u Rwanda rufite. Ijwi rye n’ubuhanga mu gucuranga piano byirahirwa benshi bamubonye aririmba.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yakoze indirimbo yitwa Sabrina yafatanyije na Kivumbi, yatumye yigarurira imitima ya benshi.

Share