Menya Rwaramba, umunyarwandakazi wareze abana ba Michael Jackson imyaka 12

Mu ijoro rya tariki 25 Kamena 2009 byatangiye kuvugwa ko umwami w’injyana ya Pop Michael Jackson yarembye ndetse ashobora kuba atagihumeka umwuka w’abazima.

Ni inkuru itarahise yakirwa n’abakunzi be, abakoreshaga interineti muri icyo gihe bajagajaga Google ngo bisomere amakuru y’impamo, ubwinshi bwabi buhagarika uru rubuga.

Michael Jackson wari umaze imyaka 30 ari igihangange ku Isi yose abikesha ijwi rye n’ubuhanga mu kubyina injyana ya Pop,
Hari hashize ibyumweru bicye avuye mu bitaramo i Londres, ndetse kuri iyi tariki ya 25 mu masaha y’igicuku yari yakoze imyiteguro i Los Angeles y’ibindi bitaramo.

Jackson wari umaze iminsi atabasha gusinzira kubera uburwayi bwa kanseri y’uruhu yari afite, byaje kwemezwa ko yapfuye nyuma yo kujyanwa ku bitaro bya UCLA Medical Center.

 Hashize imyaka ibiri umuganga, Dr Conrad Murray, we wahembwaga ibihumbi $150 ku kwezi yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe kuko imiti yamuhaye ari yo yamwishe, afungwa igihe kituzuye neza imyaka ibiri muri ine yakatiwe.

Rwaramba Grace Umunyarwandakazi wareze abana ba Micheal Jackson

Mu gihe cyose ubwamamare bwa Michael Jackson bwamaze, yari umuntu ukomeye cyane ku Isi, ku buryo kuba umuntu we wa hafi byasabaga kuba udasanzwe.

Bisa n’igitangaza kumva ko mu bakozi benshi ba bakoreye iki cyamamare harimo n’umunyarwandakazi witwa Rwaramba Grace bakoranye imyaka 17.

Ni mwene Job Rwaramba na Magdalene Kinyogote bahungiye muri Uganda mu 1960 bahunga itotezwa ryakorerwaga Abatutsi. Rwaramba Grace n’abavandimwe be bakuriye muri Uganda nyuma baza kwimukira muri America.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Rwaramba Grace w’imyaka 52 yahuye na Michael Jackson biciye kuri Deepak Chopra wari umuvuzi gakondo kandi akaba yari n’inshuti ya Michael Jackson.

Rwaramba yabanje kuba umunyamabanga wa Michael Jackason nyuma ahabwa akazi ko kwita ku bana be batatu ari bo Michael Joseph Jackson, Jr., Paris Michael Katherine Jackson na Prince Michael Jackson II.

Abana ba Michael Jackson ngo bakundaga cyane Rwaramba ndetse ngo bamufataga nka nyina. Uretse we na Jackson nta wundi washoboraga kwisanzura kuri aba bana.

Rwaramba yigeze kuvuga ko ikintu cyatumaga abana ba Michael Jackson bamwiyumvemo cyane ari uko ‘nabahoberaga tukanaseka’.

Mu 2008 Michael Jackson yirukanye rwaramba ku mpamvu zitavuzweho rumwe. Paris Jackson mu 2013 yavuze ko se atakundaga ko Rwaramba abegera cyane ndetse ko nawe ubwe atamukundaga kuko yitwaraga nk’indyandya kandi akabeshya.

Ati ” Data yavugaga ko ari indyandya ari umuntu utari inyangamugayo ndetse abeshya cyane.”

Paris kandi yavuze ko uyu Rwaramba yakundaga cyane Micheal Jackson ku buryo yanavugaga ko ari umugore we ndetse akamusanga no mu buriri.

Ian Barkley wahoze afotora Michael Jackson yigeze kubwira ikinyamakuru Mirror ko, Rwaramba ngo yanakundanaga n’uyu mukoresha we ku buryo abo bakoranaga bose bari babizi.

Mu mwaka ushize wa 2019 ubwo hasohokaga filime mbarankuru yitwa “Leaving Neverland” irimo ubuhamya bw’abagabo Wade Robson na James Safechuck bavuga ko Michael Jackson yabasamanyije bakiri abana, Rwaramba yatanze ubuhamya abanyomoza.

Avuga ko mu gihe yamaze abana na Micheal Jackson atigeze amubona nk’umuntu ushobora guhohotera abana.

Ati ” Kuko Michael Jackson atakiriho ngomba kumuvugira kuko nzi byinshi ku buzima bwe. Umutima wampatiye kubinyomoza kuko uwo James ma Wade bavuga atandukanye n’umuntu nzi. Sinigeze mbona akora ikintu cyatuma nkeka ko yasambanya abana.”

Rwaramba yari umuntu wa hafi wa Michael Jackson ndetse bavuzwe bakundanye
Rwaramba yareze abana ba Michael Jackson imyaka 12
Abana ba Michael Jackson bakundaga cyane Rwaramba
Rwaramba Grace yaciye agahigo ko gukorera Michael Jackson

MUVUNYI ARSENE

Share