Menya Hilde Cannoodt umubiligikazi ubyina kinyarwanda ivumbi rigatumuka

Bitewe n’ubukoloni ntabwo bitangaje kubona kubona umunyarwanda ari kubyina imbyino nka Samba zo muri Bresil, Salsa yakomotse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’izindi zo mu mahanga ya kure. Nyamara ni gake uzabona ukomoka mu bihugu byo hakurya y’amazi magari avuna sambwe cyangwa atega amaboko nk’inyambo abyina gakondo yacu.

Hilde Cannoodt umubiligikazi uzi gutega amaboko bya Kinyarwanda. Ni urugero rw’uburyo hari abanyamahanga bakunda umuco nyarwanda.

N’ubwo akiri kwiga afite ubuhanga ku buryo ajyana mu ngamba n’ababyinnyi b’itorero Intayoberana rimwe mu materoro akomeye mu Rwanda.

HOSE! yagiranye ikiganiro na Hilde Cannoodt, atuganiriza byinshi ku rukundo rwe mu bijyanye n’imbyino n’uko yize kubyina bya Kinyarwanda.

Yavukiye muri New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akurira mu Bubiligi, aba mu Bwongereza imyaka 15 mbere y’uko yimukira mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Kuva mu 1996 amaze kumenya kubyina imbyino nyinshi zirimo, izo mu mu Buhinde, Flamenco yo muri Espagne, Ballet, Jazz gusa afite umwihariko wo kuba ari inzobere mu kubyina imbyino yo mu Misiri izwi nka Bellydance.

Ibyo akora yarabyize muri Kaminuza ndetse yagiye abyisha ahantu hatandukanye harimo no mu Rwanda.

Yavuze ko imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye yiyemeza kuza gutura mu Rwanda ari uko yashakaga kwiga imbyino za Kinyarwanda kuko yazikunze.

Ati “Ubundi ni yo mpamvu nyamukuru yatumye nza gutura mu Rwanda, kuko nakunze imbyino za Kinyarwanda. Mu 2017 nahuye na Sangwa Aline uyobora Intayoberana. Twarahuje cyane nkunda ubuyobozi bwe n’icyerekezo cye nshaka kwigishwa na we. Nakunze izi mbyino kuko ni uruhurirane rwo gukoresha amaboko n’umubiri bijyana n’umudiho.”

Hilde avuga ko yatangiye kwiga kubyina imbyino za Kinyarwanda mu 2017, ndetse ko bitamugoye cyane kuko yari abifitiye urukundo kandi ari kumwe n’abandi.

Ati “ Niga bwa mbere hari mu 2017, ntabwo byari byoroshye ariko uko imbyino nyarwanda zigishwa abantu bari mu matsinda ni byo nakunze cyane kuko numvaga mpuje n’abandi babyinnyi ntaranamenya uko babyina.”

Kuri we ngo imbyino nyarwanda zirihariye kuko ‘ababyinnyi bakoresha umubiri wose. Biroroshye ariko kandi birakomeye. Ntekereza ko kugira ibyo bintu bibiri bivuguruzanya nibyo bituma imbyino nyarwanda zitandukana n’izindi. Ntabwo wagereranya izi mbyino n’izindi kuko uhita umenya imbyino nyarwanda ako kanya cyane cyane bitewe n’uko amaboko agenda. Ni ukuri zirihariye.”

Nubwo atari kenshi abyinana n’Intayoberana, avuga ko ari icyubahiro gikomeye kuri we. Akora uko ashoboye kose kugira ngo atagira ibyo yica, mu rwego rwo kwerekana agaciro aha umuco nyarwanda n’imbyino zawo.

Hilde usanzwe yigisha n’umukino wa Yoga, yemeza ko n’ubwo imbyino ya Bellydance ari nshya mu Rwanda ariko yabonye benshi barayikunze, ndetse atanga amasomo yayo.

Hilde Cannoodt abyina mu itorero rikomeye mu Rwanda
Hilde atega amaboko nk’uwakuriye mu Rwanda
Afite ubuhanga mu kubyina imbyino yo mu misiri izwi nka Belly Dance
Hilde ni n’umwari w’umukino wa Yoga
https://www.instagram.com/p/B-9pm_wFpfU/

Share