Mayweather yiyemeje gutanga amafaranga yo gushyingura George Floyd wishwe n’umupolisi

Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather yatanze amafaranga ibihumbi $88 yo kwifashisha mu mihango yo gushyingura George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi muri Leta ya Minneapolis.

Tariki 25 nibwo umugabo w’umwirabura wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, George Floyd yitabye Imana nyuma y’aho umupolisi amufatiye hasi akamutsikamiza ivi ku ijosi mu gihe cy’imonota umanani.

Mu mashusho yafashwe agakwirakwira ku Isi hose, agaragaraza nyakwigendera wari ufite imyaka 42 ataka cyane avuga ko atabasha guhumeka, nyamara umupolisi akomeza kumuheza umwuka.

Urupfu rwa George Floyd rwababaje abantu benshi cyane, ndetse abarirabura n’abazungu muri leta zitandukanye batangira imyigaragambyo bamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa abirabura muri iki gihugu.

Abantu batandukanye biganjemo ibyamamare, bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mugabo wazize amaherere, ndetse basaba ko uwagize uruhare mu rupfu rwe wese yabiryozwa.

Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather yiyemeje gufasha umuryango wa nyakwigendera kwishyura ikiguzi cyose cy’ibikenewe kugira ngo ashyingurwe.

Floyd Mayweather yemeye ko yishyura ibizakenerwa mu mihango yo gusezera kuri George Floyd izabera mu mijyi ya Houston, Minnesota, Charlotte n’ahandi bataratangazwa.

Sheki yatanzwe n’iyi ndwanyi iriho ibihumbi $88 asaga miliyoni 83 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bivugwa ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko George Floyd yakuranye na Anzel Jennings uyobora inzu ye ifasha abahanzi yitwa TMT.

Mu cyumweru gishize umuryango wa George Floyd wari watangiye gukusanya inkunga yo ku mushyingura no gushaka amafaranga yo gukoresha mu kujya mu nkiko.

Mayweather yemeye gutanga ibihumbi $88
George Floyd yababaje abantu benshi cyane

Share