Lous and The Yakuza, umukobwa wakuriye i Kigali ukunzwe mu muziki wo mu Bufaransa

Marie Pierre Kakoma [ Lous and The Yakuza] ni izina rimaze kumenyekana cyane ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga cyane cyane mu bihugu bikoresha uririmi rw’igifaransa.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka wa 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Dillemme”.

Iyi ndirimbo iri kuri alubumu ye ya mbere yitwa “Gore” izanasohokaho izindi ndirimbo nka Solo, Bon Acteur n’izindi, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020.

Kuririmba abifatanya no kumurika imideli aho akorana n’inzu z’imideli zikomeye mu Bufaransa Chloé, Louis Vuitton n’izindi zikomeye.

Izina rye Lous urisomye uhereye iburyo ubona ijambo ry’icyongereza “Soul” risobanura roho naho Yakuza ni ijambo ryo mu Kiyapani risobanura itsinda ry’abajura.

Marie Peirre Kakoma wavukiye I Libumbashi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu 1996 gusa bitewe n’ibibazo by’intambara byabaye muri iki gihugu umuryango wimukiye mu Bubiligi afite imyaka ine.

Mu 2005 bavuye mu Bubiligi baza gutura mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ari naho mama we akomoka baza kuhava mu 2011 basubira mu kuba mu Bubiligi.

Avuga ko kuba yarabaye mu bihugu mu bitandukanye byagiye bimufasha gufunguka mu mutwe no gusobanukirwa Isi kurushaho.

Kuva mu bwana bwe yakundaga kuririmba no kwandika indirimbo. Abahanzi yakunze kumva harimo Aya Nakamura, Whitney Houston, Koffi Olomide, indirimbo za kera [musique classic].

Abo mu muryango we ndetse n’isnhuti ze bamuciye intege  kenshi bamubwira ko nta mpano yo kuririmba afite ariko abima amatwi.

Mu 2018 yasinye amasezerano yo gukora na Sony Music mu Bufaransa na Columbia Records yarotaga kuzakorana nay o kuva mu bwana bwe.

Kuri ubu ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w’u Burayi. Aherutse gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa bemerewe gufashwa n’ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.

Lous and The Yakuza akomoka kuri nyina w’umunyarwandakazi
Lous and The Yakuza ni umunyamideli ukomeye
Dilemme ni indirimbo yamenyekanishije Lous and The Yakuza
Gore ni indirimbo yitiriwe alubumu ya mbere ya Lous and The Yakuza

Share