Lous and The Yakuza ukomoka mu Rwanda yasinye muri Roc Nation ya Jay-Z

Umuhanzikazi Lous And The Yakuza ufite inkomoko mu Rwanda amaze iminsi mike asinye amasezerano yo gukorana na Roc Nation y’umuraperi Jay Z.

Ibi yabitangaje mu kiganiro aheruka gutanga kuri Radiyo yavuze ko amaze ibyumweru nka bitatu ashyize ashyize umukono ku masezerano yo gukorana n’izu ifasha abahanzi bakomeye ku Isi yashinzwe n’umuraperi w’umuherewe Jay-Z.

Lous And The Yakuza yavuze ko ari umugisha kuba agiye gukorana n’iyi nzu iri mu zikomeye ku Isi, ibintu yizera ko bizamufasha kuzamura umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Muri Roc Nation hasanzwe harimo abahanzi bakomeye nka Alicia Keys, Christina Aguilera, Megan Thee Stallion n’abandi.

Mbere yo kwinjira muri Roc Nation, Lous And The Yakuza yakoranye na Sony Music na Columbia Music.

Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo Dilemme  akomoka ku mugabo wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo n’umunyarwandakazi.

Ubu atuye mu Bubiligi ndetse afite ubwenegihugu bwaho gusa yakuriye mu Rwanda ndetse ajaya aza gusura abo mu muryango we.

Mu 2020 yatowe nk’umuhanzi w’umwaka mu gihugu cy’Ububiligi mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards 2020.

Lous and The Yakuza yasinye muri ROc Nation ya Jay-Z
Mu 2020 yahawe igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu Bubiligi

Share