Bruce Melodie na Madebeat bongeye kwisubiza ibihembo bya KISS Summer Awards -AMAFOTO

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa! Umunsi wategerejwe na benshi wageze,  abahanzi begukanye ibihembo bya KISS Summer Awards 2020 bamenyekanye kuri uyu wa 12 Nzeri 2020.

Kuva mu 2018 Radiyo KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi b’abanyarwanda bitwaye neza mu mpeshyi y’uwo mwaka. Abababonye ibihembo byabo ni ubuheture.

Ku nshuro ya mbere abegukanye ibihembo ni The Ben nk’ umuhanzi w’impeshyi, Bob Pro nk’uwatunganyije indirimbo nziza mu gihe “Nta Kibazo” ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.

Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi naho Madebeat atorwa nk’uwatunganyije indirimbo zashyuhije umujyi kurusha abandi.

Muri uyu mwaka  icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo “Ntiza” ya Mr Kagame na Bruce Melodie, “Do Me” ya Marina na Queen Cha, “Ubushyuhe” ya DJ Pius na Bruce Melodie, “Igare” ya Mico |The Best na “Saa Moya” ya Bruce Melodie.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi kirimo B Threy, Ariel Wayz, Kevin Kade na Calvin Mbanda. Abahanzi bahatanira icy’uwigaragaje mu mpeshyi harimo Bruce Melodie, The Ben, Nel Ngabo na King James.

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi harimo Madebeat, Knoxbeat, Element na Clement.

Hiyongereyemo icyiciro cya Lifetime Achievement Award iki gihembo kikaza guhabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no guteza imbere umuziki nyarwanda.

Abatsindiye ibihembo ni Kevin Kade, Bruce Melodie, DJ Bob, Igare ya Mico The Best na Madebeat.

REBA UKO BYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

18h35: Indirimbo yegukanye igihembo ni Igare ya Mico The Best!

18h30: Igihembo kigiye gutangwa bwa nyuma ni icy’indirimbo yakunzwe cyane muri iyi mpeshyi harimo Igare ya Mico The Best, Saa Moya ya Bruce Melodie, Do Me ya Marina na Queen Cha, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie na Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie.

18h15: Umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi ni Bruce Melodie! Uyu muhanzi ni ku nshuro ya kabiri atwaye iki gihembo kuko no mu mwaka ushize ari we cyahawe. muri ibi bihembo ni we ufite ufite indirimbo nyinshi kurusha abandi. Bruce Melodie ashimiye abantu bose bamugiriye icyizere bakamutora.

17h40: Hakurikiyeho icyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi. kirimo The Ben, Nel Ngabo, Bruce Melodie, na King James.

17h30: Hagezweho icyiciro cya Lifetime Music Awards (Umuntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda). Uwatoranyijwe ni DJ Bob wabaye uwa mbere mu gukwirakwiza ibihangano by’abanyarwanda mu bihe ikoranabuhanga ryari ritaragera mu Rwanda. DJ Bob ashimiye Imana, umubyeyi, Kennedy Mazimpaka wamukundishije umuziki, n’itsinda rya KISS FM, The Ben, umufasha we n’abana be n’abandi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki.

17h28: Hafashwe umwanya wo guceceka muto rwego rwo kwibuka nyakwigendera DJ Miller witabye Iman tariki 05 Mata 2020

17h20: Madebeat yongeye kwegukana igihembo cya Producer w’impeshyi. Mu ndirimbo eshanu zihatana muri KISS SUMMER AWARDS 2020 harimo enye yakoze.

17h00: Hakurikiyeho icyiciro cy’utunganya indirimbo wakoze akazi kenshi kurusha abandi kirimo Element, Knoxbeat, Davydenko, Madebeat na Clement.

16h53: Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ashyikirije igihembo Kevin Kade, umuhanzi mushya wigaragaje cyane muri iyi mpeshyi.

16h50: Umuhanzi mushya w’impeshyi wahize abandi yageze muri KISS FM! Ni nde?

16h20: Icyiciro gitangiriweho ni icy’umuhanzi mushya w’impeshyi, kirimo Kevin Kade, Juno Kizigenza, B Threy, Ariel Wayz, na Calvin Mbanda. Abanyamakuru ba KISS FM bari kugenda bavuga ku bikorwa bya buri umwe ubundi bacuranga indirimbo ye imwe.

16h00: Abanyamakuru ba KISS FM bayobowe na Sandrine Isheja, Arthur Nkusi, Antoinette Niyongira, Austin, Cyuzuzo na Keza bageze muri studio igikorwa kiratangiye. kiranyura kuri Radio KISS FM ku 102.3 FM, n’imbuga nkoranyambaga zose z’iyi Radio.

Sandrine Isheja niwe uyoboye umuhango wo gutanga ibihembo bya KISS Summer Awards 2020
Antoinette Niyongira yahageze kandi ariteguye
Austin umenyerewe muri Drive yambariye gutanga ibihembo
Ibihembo bya KISS Summer Awards byatewe inkunga na Skol
Kevin Kade ni we muhanzi mushya w’impeshyi
Kevin Kade yashyikirijwe igihembo cye
Madebeat yegukanye igihembo cya Producer w’impeshyi ku nshuro ya kabiri
DJ Bob yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ibihangano by’abanyarwanda
Ubwitange bwa DJ Bob ku muziki nyarwanda butumye ashimirwa
Muri Studio byaroshye… Cyuzuzo na Keza
Sandrine na Arthur
Umuhanzi w’impeshyi Bruce Melodie
Ubugira kabiri Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi
Mico The Best yegukanye bwa mbere igihembo cya KISS Summer Awards
Igare ya Mico niyo ndirimbo yakunzwe kurusha izindi muri iyi mpeshyi

MUVUNYI ARSENE

AMAFOTO: KAMANDA Promesse

Share