Kwiyumanganya byanze Diamond yerekana amashusho asomagura Zuchu

0
10327

Urukundo rubaye ibamba! Nyuma y’igihe kinini babihishahisha, Diamond Platnumz n’umuhanzikazi Zuchu iby’urukundo rwabo babikuye inyuma y’amarido babihamiriza Isi yose.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu, yizihije isabukuru y’amavuko.

Diamond Platnumz umubereye umuyobozi muri Wasafi Records yagiye kuri Instagram yandika amagambo akomeye amushimira intambwe amaze gutera mu gihe gito atangiye gukora umuziki.

Uretse aya magambo Diamond yashyizeho amafoto atandukanye ndetse n’amashusho atari azwi agaragaza aba bombi basomana byimbitse bari mu rukundo rw’igifute.

Aya mashusho abagaragaza batemberana ahantu batandukanye bafatanye agatoki ku kandi, ahandi bakagaragara bari ahantu hameze nko mu birori, mu modoka ndetse mu nzo bakoreramo siporo basomana rwahanye inkoyoyo.

Byagiye bivugwa kenshi ko Diamond na Zuchu bakundana ariko ntibigeze babyerura ngo babivuge, gusa ibikorwa byabo byagiye byerekana ko urukundo rwabaye ibamba!

https://www.instagram.com/p/ClVT0P6KzcQ/