“Kwishimira urugo ni nyuma ya Tour Du Rwanda”-Areruya Joseph

Areruya Joseph uherutse gukora ubukwe ku Cyumweru agiye guhita yerekeza mu mwiherero mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya Tour Du Rwanda rizaba muri Gicurasi 2021.

Tariki 04 Mata 2021, nibwo Areruya Joseph ukina umukino wo gusiganwa ku igare, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwera Josephine.

Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro HOSE yagiranye n’uyu mugabo yavuze ko gukora ubukwe muri ibi bihe ari ibintu bitoroshye na gato.

Ati “ Ni ibintu bitari byoroshye cyane ko ubukwe aria bantu, muri ibi bihe bya COVID-19 ni ibintu bidasanzwe kubona abantu bakora ubukwe hari abantu 20 kandi buba buvunanye.”

Areruya Joseph na Uwera Josphine biyemeje kubana nyuma y’imyaka itatu bakundana gusa ngo baziranye kuva kera kuko bakuriye mu gace kamwe.

Ati “Tumaranye imyaka itatu, ariko kuva tukiri abana nko mu myaka 10 twari tuziranye kuko dukomoka mu Karere kamwe n’Umurenge ni umwe.”

Areruya avuga ko ikintu gikomeye yakundiye umugore ari ubwitonzi, gusabana ndetse n’ubwenge.

Ati “Iyo kureba umuntu muzabana ureba ibintu bizakorohera. Njyewe icyo namukundiye ni uko yitonda kandi asabana kandi azi n’ubwenge.”

Kuri Areruya Joseph ngo kurongora bigeye kumufasha gutera imbere haba mu buzima bwe busanzwe ndetse no mu mukino we w’amagare.

Ati “ Iyo ufite umuntu usize inyuma iba ari inkunga kuri wowe, iyo ugiye uba ufite umuntu usize, niba wasigaga urufunguzo munsi y’ibuye uba ufite umuntu urusigira kandi n’iterambere ririyongera kuruta uko wakora uri umwe.

Nyuma y’iminsi itanu asezeranye, tariki 09 Mata 2021, Areruya Joseph azahita yerekeza mu mwiherero kugira ngo yitegure neza irushanwa rya Tour du Rwanda rizatangira muri Gicurasi.

Ni ibintu bitoroshye haba kuri we cyangwa umugore gusa ngo agomba kubaha akazi ke.

Ati “ Ni ibintu bikomeye ariko urumva ugomba kubaha akazi kuko kugira ngo nitwe umugabo ni akazi kabiteye, rero ntabwo yakwanga kunyumva mubwiye ko ngiye mu kazi niho mba ngiye kuvana ibizadutunga. Kwishimira urugo bizaba nyuma ya Tour du Rwanda.”

Areruya Joseph agiye gusiga umugore ajye kwitegura Tour du Rwanda

Share