Knowless yasohoye indirimbo nshya “Nyigisha” ikubiyemo isengesho

Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Nyigisha”, isengesho risaba Imana kuba umuntu ufite n’ubumuntu.

Iyi ndirimbo yagize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020. Indirimbo ituje yumvikanamo umurya wa gitari n’igicurangisho kizwi nka fiddle.

Nyigisha ni indirimbo itandukanye n’izindi Butera Knowless yari amaze iminsi ashyira hanze, kuko yo yanditse nk’isengesho, aho asaba Imana kuba umuntu unafite indangagaciro za kimuntu.

Iyi ndirimbo yanditswe n’umugabo Ishimwe Clement yumvikanamo ubuhanga aho yakoresheje isubirajambo ndetse n’umubangikanyo w’inshyamirane aho umurongo ubanze uvuguruzwa n’uwukurikiye.

Mu gitero cya mbere agira ati “Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima. Mpa ubupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu.”

Muri iyi ndirimbo kandi Butera Knowless asaba kuba umuntu w’inyangamugayo, kutaba indyarya,   kutabangamira uwo ari wese n’izindi ngeso nziza zose zikwiye kuranga umuntu.

Butera Knowless yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu mwaka ushize ari yose yise “Blessed”.

Uyu muhanzikazi rukumbi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar aherutse gutangaza ko muri uyu mwaka wa 2020 aho azaba yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ateganya gushyira hanze alubumu ze ebyiri zisanga izindi enye.

Butera Knwoless yasohoye indirimbo nshya yise Nyigisha imeze nk’isengesho

Share