KISS SUMMER AWARDS2020: Madebeat yavuze ibitari bizwi ku ndirimbo “Ubushyuhe” ya DJ Pius

Ubushyuhe ni imwe mu ndirimbo zasohotse mu mpeshyi ya 2020 zakunzwe n’abantu batari bake bitewe n’uburyo itunganyije ndetse n’amagambo ayigize.

Iyi ndirimbo ni iya DJ Pius yafatanyije na Bruce Melodie ikaba amajwi yayo yarakozwe na Madebeat mu gihe amashusho yakozwe na Serge.

Ni indirimbo ifite umwihariko kuko DJ Pius usanzwe azwiho kuririmba yinjiye mu njyana ya Rap. Inyikirizo yayo igizwe n’amagambo “Abakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite ubushyuhe” nayo yakuruye benshi kuko bifashishijwe ijwi ry’umukecuru wacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Imiririmbire irimo ubuhanga ya Bruce Melodie n’imicurangire ya Madebeat byarahuriranye bibyara indirimbo yabaye ikimenyabose mu bana no mu bakuze.

Ubushyuhe iri ku rutonde rw’indirimbo zihatanira igihembo cy’indirimbo yahize izindi muri KISS SUMMER AWARDS 2020 ndetse na Madebeat wayikoze arahatana mu cyiciro cy’abatunganya indirimbo bahize abandi.

Mu kiganiro The Drive cyo kuri KISS FM cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2020, uyu musore ni we wari umutumirwa.

Madebeat waherukaga kwegukana iki gihembo mu mwaka ushize, akaba afite indirimbo enye zihataniye igihembo cya KISS SUMMER AWARDS 2020 yavuze ko yashimishijwe cyane no kongera kwibona kuri uru rutonde nyamara hari n’abandi benshi bakoze.

Ati ” Byaranshimishije ndakeka abahanzi bose barakoze muri iki gihe cy’impeshyi. Nta muntu n’umwe udafite indirimbo kandi nziza. Byari nshimishije kubona muri eshanu bahisemo harimo enye zanjye nabifashe nk’ikintu cyiza cyane kuko ku ruhande rwanjye hari nyinshi numvaga zajyamo ariko kuba abanyarwanda barahisemo ziriya ni ibintu byanshimishije cyane.”

Abajijwe ku ndirimbo Ubushyuhe ya DJ Pius yatunganyije ikaba iri no mu zihataniye ibihembo bya KISS SUMMER AWARDS, yahishuye ko mbere DJ Pius yari yaririmbye biza kurangira bayisubiyemo aririmba muri Rap.

Ati “Iriya ndirimbo tuyitangira we yari yaririmbye bisanzwe nk’uko asanzwe aririmba, atashye turayumva noneho arambwira ngo iri kugenda buhoro harimo ibintu bibura, nanjye nsanga nibyo mpita mubwira ngo nawe uretse kuririmba ukarapa bishobora kuba byiza kurishaho.”

Bamaze gukosora ibyo bari bumvukanyeho indirimbo yararangiye ariko Bruce Melodie ayisanga muri studio arayikunda, birangira aririmbyemo nta gahunda yari ihari.

Madebeat ati ” Bruce ubundi ni umujura (atebya) iyo asanze indirimbo nziza ni tura tugabane.”

Izindi ndirimbo ziri mu cyiciro kimwe n’Ubushyuhe harimo Saa Moya ya Bruce Melodie, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, na Do Me ya Marina afatanyije na Queen Cha.

Ibihembo bya KISS SUMMER AWARDS bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu, uyu mwaka bikaba biterwa inkunga n’uruganda rwa SKoL.

Amatora yo kuri interineti arakomeje binyuze ku rubuga rwa KISS FM, mu gihe abatsinze bazamenyekana tariki 13 Nzeri 2020.

Reba indirimbo “Ubushyuhe” iri mu zihataniye KISS SUMMER AWARDS 2020

Share