KISS SUMMER AWARDS2020: Bwa mbere hagiye gutangwa igihembo cyo gushimira indashyikirwa mu guteza imbere umuziki

Ku nshuro ya mbere mu bihembo bya KISS SUMMER AWARDS hongewemo icyiciro cyiswe Life Time Achievement Award kigamije gushimira umuntu cyangwa ikigo cyagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo tariki 12 Nzeri 2020 hagere, ubundi hatangwe ibihembo bya KISS SUMMER AWARDS 2020 mu rwego rwo gushimira abanyamuziki bakoze cyane muri iyi mpeshyi.

Ibi bihembo biterwa inkunga na SKOL bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu, abakunzi b’umuziki bamaze iminsi babigiramo uruhare aho batora abo bashyigikiye bari mu byiciro bine.

Ku nshuro ya mbere hongewemo icyiciro cyiswe Life Time Achievement Award kizahabwa umuntu cyangwa ikigo cyagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Iki cyiciro ntabwo gihataniwe nk’ibindi ahubwo uzahabwa iki gihembo azatangazwa ku munsi nyir’izina.

Kiss Summer Awards 2020 ihatiniwe mu byiciro bine. Mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Do Me ya Marina na Queen Cha, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie na Saa Moya ya Bruce Melodie.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi kirimo B Threy, Ariel Wayz, Kevin Kade na Calvin Mbanda.

Abahanzi bahatanira icy’uwigaragaje mpeshyi harimo Bruce Melodie, The Ben, Nel Ngabo na King James.

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi harimo Madebaet, Knoxbeat, Element na Clement.

Gutora bikomeje gukorwa biciye ku rubuga rwa interineti rwa Radiyo KISS FM. Umuhango wo gutanga ibihembo uzaba tariki 12 Nzeri 2020 guhera i saa kumi z’umugoroba.

Share