KISS SUMMER AWARDS2020: Ariel Wayz yahishuye ko yatandukanye na Symphony Band

Umuhanzikazi uri kuzamuka neza mu ruganda rwa muzika Ariel Wayz yatangaje ko yavuye muri Symphony Band yari amazemo imyaka itatu kugira ngo yite ku muziki we bwite.

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz ni umwe mu mpano nshya umwaka wa 2020 wamurikiye abanyarwanda biciye mu ndirimbo zitandukanye yagiye akora nka “Commando” ya Rema “The Boy From Mars” yakoranye na Jumper, Umwali yakoranye na Bushali, utibagiwe “Ndaryohewe” yakoranye n’abandi bahanzi bashya.

Uyu mwari kandi yamenyekanye cyane mu itsinda rya Symphony Band ricurangira abahanzi batandukanye mu bitaramo bikomeye ndetse no mu ndirimbo zaryo bwite zirimo “Hey” ndetse na “Igitabo”.

Ariel Wayz uri mu bahanzi bahatanira igihembo cya KISS SUMMER AWARDS 2020 mu cyiciro cy’umuhanzi mushya akaba ari nawe mukobwa uri muri iki cyiciro yitabiriye ikiganiro cya Breakfast With Stars cyo kuri Radiyo KISS FM kuri uyu wa gatanu.

Yavuze ko yatunguwe no kwisanga mu bahanzi bahataniye iki gihembo kuko yumvaga nta bikorwa bihambaye byamwinjizamo.

Ati “Birashimishije, ntabwo nabyizeraga, nta ndirimbo n’imwe mfite yanjye bwite nasohoye numvaga bidashoboka ariko naravuze nti ‘nuko mfite izo ndirimbo nakoranye n’abandi. Kuri  njyewe ndumva naratsinze.”

Ariel Wayz yanahishuye ko yamaze gutandukana n’itsinda rya Symphony Band yinjiyemo akirangiza kwiga mu ishuri rya Muzika rya Nyundo mu mwaka wa 2018.

Asobanura ko impamvu yatumye ava muri iri tsinda atari uko yagiranye ikibazo runaka na bagenzi be, ahubwo we yumva ashaka gukora umuziki mu buryo bwe, ibintu bitakoroha ari mu itsinda.

Ati “Symphony ni abavandimwe banjye ariko igihe kirageze ngo nite ku bintu byanjye. Byari kugorana gukomezanya, ndashaka gukora umuziki wo kuvugira abantu bari mu buzima butari bwiza. Icyerekezo cy’umuziki wanjye gitandukanye n’icya Symphony Band.

Ariel Wayz yemeza ko azakomeza gukorana bya hafi n’itsinda rya Symphony Band mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Kugeza ubu nta nzu ifasha abahanzi abarizwamo cyangwa umujyanama wihariye uri kumufasha uretse inshuti ze za hafi n’abo mu muryango we.

Intego ye ngo si ugukora indirimbo zo gushyushya cyane abantu ahubwo agamije gukora ku mitima yabo avuga inkuru zitandukanye zihumuriza abantu ndetse zinasakaza amahoro.

Indirimbo ya mbere yinjiza Ariel Wayz mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere ndetse ari gukora kuri alubumu ye ya mbere.

Gutanga ibihembo bya KISS SUMMERAWARDS  ku nshuro ya gatatu bizaba tariki 13 Nzeri 2020, gutora bikaba bikomeje binyuze ku rubuga rwa KISS FM. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu, uyu mwaka biri guterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL.

Ariel Wayz yatangiye urugendo rushya mu muziki
Ariel Wayz yavuye muri Symphony Band

Share