KISS SUMMER AWARDS2020: Amatora yo kuri interineti yatangiye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 hatangiye amatora yo kuri interineti mu rwego rwo guha abakunzi b’umuziki umwanya wo kugira uruhare mu gutora abahanzi bakunda mu bihembo bya KISS Summer Awards 2020.

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa interineti rwa Radio KISS FM ari nayo imaze imyaka itatu itegura bihembo.

Ibiciro biri gutorwa ni icy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song), Umuhanzi w’impeshyi (Best Summer Artist) n’umuhanzi mushya w’impeshyi ( Best New Summer Artist).

Icyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi ya 2020 azatorwa n’abagize akanama nkempurampaka gusa.

Ibi bihembo biterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL, bizatangwa tariki 13 Nzeri 2020 ariko amatora yo kuri interineti azarangira tariki 12 Nzeri.

Telefone cyangwa mudasobwa imwe byemerewe gutora muri buri cyiciro  inshuro imwe ku munsi, bikaba ari mu rwego rwo kwirinda abashobora kwitora cyane kugira ngo batsinde.

Indirimbo zihatanye  ni Igare ya Mico The Best, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Saa Moya ya Bruce Melodie, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie na Do Me ya Marina na Queen Cha.

abahanzi bashya bahataniye igihembo cy’abigaragagaje mu mpeshyi ni Ariel Wayz, Juno Kizigenza, B-Threy, Kevin Kade, na Calvin Mbanda.

Mu gihe The Ben, King James, Nel Ngabo, Platini na Bruce Melodie bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi.

Share