KISS SUMMER AWARDS2020: Abahanzi bahataniye icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi bamenyekanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 hatangajwe indirimbo eshanu zigiye guhatanira igihembo cy’iyakunzwe cyane mu mpeshyi ya 2020 (Summer Song).

Iki ni cyo cyiciro kibimburiye ibindi muri bine bihatanirwa muri Kiss Summer Awards 2020, kikaba cyatangajwe mu kiganiro cya Breakfast gikorwa na Isheje Butera Sandrine na Nkusi Arthur.

Iki cyiciro gihatanirwa n’indirimbo zashyuhije abakunzi b’umuziki mu gihe cy’impeshyi ya 2020, harimo Igare ya Mico The Best, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Saa Moya ya Bruce Melodie, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie na “Do Me”ya Marina na Queen Cha.

Ibindi byiciro bisigaye birakomeza kugenda bitangazwa mu biganiro bitandukanye bya KISS FM. Muri uyu mwaka kandi hongewemo ikindi cyiciro gishya.

Mu mwaka ushize mu cyiciro nk’iki harimo indirimbo zakunzwe nka Kontwali ya Safi Madiba ari nayo yegukanye igihembo, Twifunze ya Sintex, Kungola ya Sunny na Bruce Melodie, Abana Babi ya Danny Vumbi na All Night ya Meddy.

Ibihembo bya KISS Summer Awards 2020 biri guterwa inkunga ku nshuro ya mbere n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL.

UMVA INDIRIMBO ZIHATANYE MURI KISS SUMMER AWARDS 2020

Saa Moya ya Bruce Melodie
Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie
Do Me ya Marina na Queen Cha
Ubushyuhe ya DJ Pius na Mico The Best

Share