KISS SUMMER AWARDS: Uruganda rwa SKol rwashyizeho irushanwa ry’abafana

Uruganda rwa Skol rwiyemeje guhemba umuntu uzahiga abandi mu irushanwa ryo ku mbuga nkoranyambaga rishamikiye ku bihembo bya KISS Summer Awards 2020.

Ku nshuro ya gatatu nibwo Radiyo ya KISS FM igiye gutanga ibihembo ku banyamuziki bigaragaje mu mpeshyi y’umwaka wa 2020.

Ni ku nshuro ya mbere kandi ibi bihembo bitewe inkunga n’uruganda rwa SKOL rwanashyizeho irushanwa ku bakurikira iri rushanwa aho abantu bane hazahiga  abandi azahembwa amagaziye atanu ya SKOL Malt.

Uko bikorwa ni  ugukunda paji ya facebook ya Skol (Skolrwanda) ndetse no gukurikira konti yabo ya Instagram (Skolbrewery).

Intambwe ya kabiri ni ugushyira ifoto ya KISS Summer Awards 2020 kuri Instagram, igaragaza umuhanzi ushyigikiye hasi ukandikaho impamvu ari we ushaka. Iyo urangije ukora tag kuri @Skolbrewery.

Abinjira muri iri rushanwa barabasabwa gusangiza aya mafoto akagera henshi hashoboka kuko uzegukana ibihembo ari uzaba yakunzwe na benshi [Likes] ndetse yanatanzweho ibitekerezo byinshi [Comments].

Abantu 4 bazaba batsinze batangazwa tariki 12 Nzeri 2020 mbere y’umunsi umwe ngo hamenyekane abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020.

Kiss Summer Awards 2020 ihatiniwe mu byiciro bine. Mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Do Me ya Marina na Queen Cha, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie na Saa Moya ya Bruce Melodie.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi kirimo B Threy, Ariel Wayz, Kevin Kade na Calvin Mbanda.

Abahanzi bahatanira icy’uwigaragaje mpeshyi harimo Bruce Melodie, The Ben, Nel Ngabo na King James.

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi harimo Madebaet, Knoxbeat, Element na Clement.

Gutora bikomeje gukora biciye ku rubuga rwa interineti rwa Radiyo KISS FM.

Amategeko n’amabwirizwa birakurikizwa

Share