Kiss Summer Awards 2021: Urutonde rw’indirimbo eshanu zihatanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hatangajwe abahanzi bahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bari mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe.

Ni ku nshuro ya kane hagiye gutangwa ibihembo byiswe KISS Summer Awards mu rwego rwo gushimira abahanzi bakoze neza kurusha abandi mu gihe cy’impeshyi.

Mu Kiganiro cya mu gitondo gikorwa na Sandrine na Arthur hatangajwe indirimbo eshanu zihataniye igihembo cya Best Summer Song.

Eshatu muri zo ni izahuriweho n’abahanzi babiri, bigaragaza umusaruro wo guhuza imbaraga.

Izo ni ndirimbo ni Amata ya DJ Phil Peter ft Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

Biteganyijwe ibindi byiciro bisigaye biza gutangarizwa mu bindi biganiro bya KISS FM by’uyu munsi.

Mu mwaka wa 2018 igihembo cy’indirimbo cyatwawe na Nta Kibazo ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman, 2019 Kontwari ya Safi Madiba, naho 2020 gitwarwa n’Igare ya Mico The Best.

Amatora azatangira vuba. Ibihembo ku bazaba batsinze bizatangwa tariki 25 Nzeri 2021.

Share