Kimenyi Yves agiye gukora ubukwe na Miss Muyango Claudine

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru na Kiyovu Sports, Kimenyi aritegura gukora ubukwe na Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019.

Kimenyi Yves wari umaze umwaka ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports aherutse gusinya amasezerano yo gukinira ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yaguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 16 ndetse azajya ahembwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi.

Amakuru HOSE! ifite ni uko imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye Kimenyi Yves yemera kujya mu ikipe ya Kiyovu Sports ari uko bemeraga kumuha amafaranga yari akeneye kugira ngo abashe gukora ubukwe n’umukunzi we Muyango Claudine.

Ubu bukwe bushobora kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyaba kigabanyije umurindi ndetse binavugwa ko Muyango Claudine atwite.

Aba bagiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe bamaze bakundana. Kuva bahishura iby’urukundo rwabo muri Kanama 2019, aba bombi bakunze kubigaragaza cyane biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ku munsi w’isabukuru ya Muyango Claudine, Kimenyi Yves yamubwiye amagambo y’urukundo akomeye amwibutsa ko yamurutiye abandi bose ku Isi.

Ati “Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri n’inshuti y’inkoramutima nagize mu buzima. Kukugira nicyo cyiza cyambayeho kuva navuka, ku munsi wawe w’isabukuru ndakwifuriza umunsi wishime by’ikirenga. Ndagukunda mukunzi.”

Kimenyi Yves yakundanye na Muyango Claudine nyuma yo gutandukana n’uwita Didy D’Or bari bamaze iminsi bateteshanya.

Muyango Claudine ni umwe mu bakobwa bazwi cyane mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, icyo gihe yatsindiye umwanya wa Miss Photogenic.

Umwaka wa 2020 urasiga Kimenyi Yves na Muyango Claudine bakoze ubukwe
Kimenyi Yves na Muyango bamaze umwaka bakundana

Share