Kenya: Abahanzi bemerewe miliyoni 100 z’amashilingi kubera COVID-19

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko leta yatanze amafaranga angana na miliyoni 100 z’amashilingi ya Kenya mu rwego rwo gufasha abahanzi muri ibi bihe bya COVID-19.

Igihugu cya Kenya ni cyo cya mbere kimaze kugaragaramo abantu benshi banduye icyorezo cya COVD-19, aho bamaze kugera ku 158 ndetse babiri barapfuye.

Mu rwego rwo gukwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yahagaritse urujya n’uruza mu mujyi wa Nairobi wagaragayemo abarwayi ba COVID-19 ku kigero cya 82%.

Muri iki gihugu kandi ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ibitaramo byarahagaritswe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mata 2020, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yavuze ko leta yagennye amafaranga agera kuri miliyoni 100 z’amashiligi ya Kenya [miliyoni 880 z’amafaranga y’u Rwanda]  yo guha abahanzi kugira ngo bakomeze gususurutsa abaturage batemerewe kuva mu ngo zabo.

Ati “Nabwiye Minisiteri ya Siporo, Umuco n’Umurage gukura miliyoni 100 z’amashilingi mu kigega cya siporo ikaziha abahanzi, abakinnyi ba filime n’abanyamuziki muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bakomeze gushimisha abakunzi babo binyuze kuri Televiziyo, Radiyo na Interineti.”

Perezida Kenyatta kandi yavuze ko bashyize ho ubundi buryo buzatuma abahanzi bo muri Kenya babasha kwinjiza amafaranga angana na miliyoni 200 z’amashingili ya Kenya buri kwezi,

Ati “Guhera uku kwezi abahanzi bose bazajya binjiza miliyoni 200 z’amashilingi ku kwezi, azishyurwa abanyamuziki biciye muri gahunda yashyizweho. Aya ararenga miliyari 2 z’amashilingi azinjira mu mifuka y’urubyiruko rw’abanyakenya muri uyu mwaka.”

Aya mafaranga abahanzi bo muri Kenya bazatangira kuyabona guhera muri iki cyumweru.

Ibi leta ya Kenya ibikoze u rwego rwo gusohoza isezerano bahaye abahanzi baho muri Mutarama 2020 nyuma y’uko mu mwaka ushize abahanzi bishyuwe miliyoni 200 z’amashilingi mu mwaka ushize.

Perezida Uhuru Kenyatta yemereye abahanzi amafaranga muri ibi bihe bya COVID-19

Share