Kavutse Olivier yavuze ko adashobora gukorana indirimbo n’umuhanzi utari uwa gospel

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Kavutse Olivier avuga ko adashobora gukorana indirimbo n’undi uririmba iz’Isi kabone n’ubwo iyo yaba ari iy’Imana.

Ingingo yo gukorana indirimbo hagati y’abahanzi baririmba iz’Imana n’Isi yakunze guteza impaka mu bantu kugeza n’ubu ntivugwaho rumwe.

Abahanzi nka Aline Gahongayire, Tonzi, Israel Mbonyi, Colombus, Theo Bosebireba n’abandi,  ni bamwe mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana bigeze gukorana n’abahanzi baririmba iz’Isi kuko nta kibazo babibonamo.

Ku rundi ruhande hari bamwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana badakozwa ibyo kuririmbana n’abahanzi bakora indirimbo zikunze kwitwa iz’Isi kabone n’ubwo baba baririmba ubutumwa bwiza.

Umwe muri bo ni umuramyi Kavutse Olivier wamamaye mu itsinda rya Beauty For Ashes kuri ubu ritari gukora. Mu kiganiro yagiranye na KISS FM yavuze ko  mu mishyikirano yagirana n’abahanzi b’indirimbo z’Isi hatarimo gukorana indirimbo.

Ati “ Ni ubwa kabiri mbajijwe iki kibazo ariko rwose sinshobora. Nta muhanzi w’indirimbo z’Isi wambwira ngo tugende twicare, dusangire, tuganire ibyo nabikora ariko sinakorana na we indirimbo.”

Kavutse avuga ko impamvu atakorana n’aba bahanzi aba yumva ntacyo yamara kuko abantu basanzwe baririmbira batandukanye.

Ati “Impamvu ntabikora ni uko numva ntacyo byaba bivuze kuko abantu turirimbira n’intego dufite mu byo dukora biratandukanye. Tuzaba abavandimwe mu buryo bushoboka bwose ariko ntitwakorana indirimbo.”

Kavutse Olivier aherutse gushyira hanze indirimbo yise Sawa Sawa yakoranye na Rata Jah Naychah igarurira abantu icyizere nyuma y’ibibazo bitandukanye bahuye nabyo mu mwaka wa 2020.

Kavutse ngo ntashobora kuririmbana n’umuhanzi utari uwa gospel

Share