Kavutse Olivier n’umugore we babyaye ubuheta-AMAFOTO

Umuryango w’umuramyi Kavutse Olivier n’umufasha we Amanda uri byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’ubuheta w’umukobwa.

Abinyujije kuri konti ye Instagram Olivier Kavutse yavuze ko uyu mwana yavutse tariki 23 Mata 2020, avukira mu bitaro byitwa Lions Gate Hospital biri mu mujyi wa Vancouver muri Canada.

Uyu muramyi uyobora Prayer House  Worship Band yavuze ko umwana we w’ubuheta ari umukobwa akaba yamwise Jadah Justice Asante Mei-En Kavutse.

Kavutse yavuze ko izina rya mbere Jadah [basoma Jay-da] ryatanzwe n’umugore we rikaba rikomoka ku izina ryo muri Bibiliya  Jada risobanura “Arabizi”ndetse rikaba no mu giheburayo aho risobanura ‘Kuramya’.

Iri zina kandi rifite aho rihuriye na Jade ryo mu gishinwa aho risobanura ibuye ry’agaciro riruta zahabu.

Justice ni izina ryatanzwe na Olivier Kavutse risobanuye ko uyu mwana yaje ari nk’umugisha w’Imana ku muryango we. By’umwihariko yarimwise bitewe n’uko ubuzima bwe mu bwana butari bwiza ariko bukaza guhinduka mu myaka 10 ishize.

Ati “Imana ni Imana ifasha abayihanze amaso ndetse bagakomeza amasezerano yayo.”

Izina Asante naryo ryatanzwe na Kavutse Olivier rikaba ari iryo mu Giswahili risobanura Murakoze. Iri yari mwise nk’izina ryo uri Afurika aho akomoka ndetse n’uburyo bwo gushimira Imana Ingabire n’imigisha idahwema kubahundaguzaho.

Mei-En ni izina ryatanzwe na Amanda hamwe n’ababyeyi be mu rwego rwo kubaha inkomoko yabo. Mei bisobanura umwiza rikaba ryarakuwe mu mazina ya nyirakuru, naho En risobanura umugisha.

Kavutse ryo ni izina ry’umuryango rikaba rikomoka ku babyeyi ba Olivier.

Mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya James na Daniella cyabaye tariki 01 Werurwe 2020, nibwo Olivier Kavutse yahishuye ko umugore we yitegura kwibaruka ubuheta.

Kavutse Olivier na Amanda bari basanzwe bafite umwana w’umuhungu witwa Jireh Reign Shi-Rong Kavutse wabonye izuba tariki 06 Gashyantare 2018.

Aba bombi bakoze ubukwe muri 2016 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mbere bari barasezeranye imbere y’amategeko mu gihugu cya Canada.

Kavutse na Amanda bibarutse ubuheta
Jadah Justice Asante Mei-En Kavutse
Jireh Reign Shi-Rong Kavutse yabonye mushiki we
Amanda yibarutse umwana wa kabiri

MUVUNYI ARSENE

Share