Umwanditsi wa filime w’umunyarwanda Jeol Karekezi yatangaje ko ari mu mushinga yo gukora filime ivuga ku butwari bw’umusirikare ukomoka muri Senegal, Captain Mbaye Diagne warokoye abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatsutsi ndetse akaza no kwicirwa mu Rwanda.
Ibi yabitangarije RFI ubwo yavugaga ku iserukiramuco rya filime zakozwe hifashishijwe telefone (Mobile Film Festival Africa) rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika, ndetse akaba umwe mu bagize akanama nkempurampaka.
Iri serukiramuco rizerekanwamo filime 51 zakozwe n’abasore n’inkumi bo mu bihugu 23 by’Afurika bitandukanye, uzahiga abandi akazahembwa amayero ibihumbi 10.
Joel Karekerezi uheruka kwegukana igihembo gikomeye cya Étalon d’or de Yennenga mu iserukiramuco rya FESPACO 2019, abikesha filime ye yise “Mercy Of The Jungle” yavuze ko undi mushinga afite ugomba kujya hanze vuba ari filime ishingiye kun kuru mpamo y’umusirikare ukomoka muri Senegal, Mbaye Diagne warokoye abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “ Ndenda kurangiza filime yanjye ndende. Ni inkuru mpamo ishingiye ku buzima bw’umunyasenegal, Captaine Mbaye wari mu Rwanda mu 1994 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho yari umusirikare.”
“Ubwo Jonoside yatangiraga Umuryango w’Abibumbye warahunze kandi mu gihugu hose hari ubwicanyi, ariko we ku giti yiyemeje kurokora abantu. Yarokoye abantu basaga 600 nta mbunda ahubwo akoresheje ibiganiro gusa n’amagambo yatanze ubuzima ubwe, yicirwa mu Rwanda.”
Mu 2010 Perezida Paul Kagame yahaye umudari w’Umurinzi umugore wa Captain Mbaye mu rwego rwo kumushimira ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri mwaka uwo Butaliyani nabwo Mbaye yongeye guhabwa icyubahiro, nabwo yongera kwibukwa ahabwa urwego rwa posthume n’Umunyamabanga wa Leta y’Amerika Hillary Clinton.
Bimwe mu bikorwa Mbaye Diagne ashimirwa yakoze mu Rwanda, ni ugutabara Abatutsi bicwaga bamwe akabagura kugira ngo baticwa agashobora kubakura mu bice by’interahamwe akabageza mu bice byayoborwaga na FPR Inkotanyi.
N’ubwo atashoboye gukiza uwari Minisitiri w’intebe, Madame Uwiringiyimana Agathe, niwe washoboye kurokora abana be batanu, kugira ngo baticwa n’abarinzi ba Perezida Habyarimana, abakura kwa Minisitiri w’intebe abajyana kuri Hotel Mille Colline.
Mbaye Diagne azwiho gukiza abantu benshi akoresheje ibiganiro n’ababaga bagiye kubica byaba na ngombwa agatanga ikiguzi. Akenshi ngo yagendaga adafite intwaro kandi wenyine mu gihe cy’ijoro, n’kuko bamwe mu bakoranaga nawe babivuze.

