Juliana Kanyomozi yibarutse umwana wa kabiri,se yagizwe ibanga

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka itandatu abuze imfura ye.

Mu 2014 nibwo Juliana Kanyomozi yabuze imfura ye Keron Raphael Kabugo wazize indwara ya Asima afite imyaka 11.

Kuva ubwo uyu muhanzikazi w’umunyabigwi ntabwo yongeye gukunda kugaragara mu ruhame, ibintu byagiye bitiza umurindi wo kuvuga ko atwite ariko abantu bagategereza umwana bagaheba.

Uyu mugore w’imyaka 37 utaherukaga gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, yatunguye abamukurikira abasangiza ifoto akikiye uruhinja ahishura ko ari umwana we w’umuhungu.

Ati “Ni umuhungu. Musuhuze Taj yavutse tariki 12 Gicurasi 2020. Turishimye cyane icyubahiro ni icy’Imana.”

Nyuma yo gutandukana na se w’umwana we w’imfura, Amon Lukwago, ntabwo Juliana Kanyomozi w’imyaka 39 yakunze gushyira hanze ubuzima bwe, kugeza n’ubu se w’umwana we wa kabiri ntabwo aramenyekana.

Juliana yishimiye kubyara umwana wa gatatu
Juliana amaze imyaka itandatu apfishije imfura ye

Share